RFL
Kigali

Kidum yagejeje Frankie Joe imbere y'ubuyobozi amushinja ubuhemu, kumwambura no kumusuzugurira i Kigali

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:29/03/2015 16:05
4


Nyuma yo kugaragara mu gitaramo cya Frankie Joe muri Kigali Serena hotel mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki ya 27, Werurwe 2015, umuhanzi Kidum Kibido Kibuganizo, ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru yagaragaye kuri stasiyo ya Police ya Nyarugenge, aho yajyanye ikirego aregamo Frankie Joe ubuhemu.



Kidum avuga ko yari yaje mu Rwanda yabisabwe na Frankie Joe kumufasha mu gitaramo cye, ndetse bavugana amafaranga ariko abanza kwishyurwa igice cyayo(50%) bumvikana ko andi azayishyurwa nyuma gusa ngo ibi siko byaje kugenda kuko kugeza ubu Kidumu atarahabwa amafaranga ye ari nacyo cyatumye yitabaza inzego z’ubuyobozi.

Kidum

Kidum mu modoka ye imbere ya station ya Police, ategereje ko Frankie Joe yitaba bagakizwa n'ubutabera

Kidum ati “ Njyewe naje gufasha nk’umuvandimwe, Frankie Joe ubwe yarabwiye ngo ngwino umfashe, dusezerana amafaranga, maze yohereza 50%, ibyemezo byose ndabifite yansabye ko naza ngacuranga akampa andi mafaranga asigaye ariko mu by’ukuri yanze kuyampa arimo aritwaza ibintu ntazi.”

Kidum avuga ko Frankie Joe na bagenzi be bateguye igitaramo cya Serena hotel harimo na nyiri Papyrus, barimo banga kumwishyura bitwaje ko ngo yaririmbye mu kabyiniro ka Kaizen club, nyamara we akabifata nk’urwitwazo kuko yaririmbye muri Kaizen club, nyuma yo kurangiza amasezerano yari afitanye na Frankie Joe yo kuririmba mu gitaramo cye.

Kidum ati “ Barimo baravuga ko bari mu Rwanda, ntacyo nabikoraho batagomba kunyishyura. Njyewe nitabaje ubuyobozi kuko bo banyeretse ko bari hejuru y’ubutegetsi.Njyewe nagiye mu buyobozi kugirango budukiranure kuko nziko ndengana.”

kidum

Kidum wagombaga kuba kuri iki Cyumweru saa kumi afashe indege asubiye muri Kenya aho agomba gukomereza ibikorwa bye bya muzik, yamaze guhinduza itike y’indege, akavuga ko agomba kugenda iki kibazo cye gikemutse ko ndetse agomba no kwishyurirwa umwanya we yataye ndetse n’andi masezerano ashobora kwangirika kubera iki kibazo afata nk’agasuzuguro gakomeye.

Ati “ Njyewe ndimo ndumva ko nasuzuguwe. Kuva nshika nafashwe nabi kandi ni njyewe yari yiteze ko mufasha mu bya music ariko nabonye umwanya munini yitayeho aba Big Brother.So, njyewe narashyirwa iruhande, narajugunywa, ibyo ntibyambabaz kuko ndi umuntu w’umugabo nihagararaho ariko bigeze ku kibazo kerekeye kumpa ibyanjye nacuranze abantu bakabibona…”

Akomeza agira ati “ Icyo nibaza bo baravuga ngo banyishyuriye itike, banyishyuriye hotel, ndangije ncuranga ahandi, ariko nyamara aho nacuranze muri Kaizen hari ku w’undi munsi ukurikiyeho akazi kabo nakarangije. Kandi mbifitiye uburenganzira, ncatse naguma hano nkakomeza ibitaramo, ibyo kuvuga ngo bari banyishyuriye itike ngo abandi bose banyifuzag bari kubanza bakabanyuraho, babanze bibuke ko nsanzwe nza mu Rwanda nitegeye, ariko kunsuzugura, kumfata nabi, nyamara naje kugufasha, kukwereka urukundo, njyewe nibaza ko barenza akarimbi, birambabaje cyane kuba ndimo mvugana n’abanyamakuru ku kibazo cy’umuntu nafataga nk’umuvandimwe”

kidum

Kidum na Frankie Joe mu Gitaramo

Kidum avuga ko yababajwe cyane no kuba yahemukiwe n’uwo yafataga nk’umuvandimwe ndetse mbere y’uko ibi bibazo byabo bijya hanze yari yifuje ko byakemuka kuva kuwa Gatanu ariko bikaba byarinze bigera kuri iki Cyumweru bitarakemuka.

Ubwo twakoraga iyi nkuru twari tukigerageza kuba twavugana na Frankie Joe kuri telephone ye igendanwa ariko ntiturabasha kumubona. Tukaza gukomeza kugerageza uko twavugana bidukundiye.Gusa tubabwire ko twavuye kuri station ya police ya Nyarugenge hashize isaha n’igice Frankie Joe na bagenzi be bahamagajwe ariko bakaba bari batarahagera mu gihe bari bahawe isaha yo kuba bahageze bakiregura kuri iki kibazo cy’ubuhemu baregwa na Kidumu.

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Frank9 years ago
    Frank Joe yipashije muremure! Kandi akeka ko ari umu-star kandi uwambaye ikirezi ntamenya ko cyera! Amafranga basaruye se yavamo kwishyura salle, amatike y'indege, kwishyura abacuranzi, etc. Reka bahure n'imibare mike rero!
  • mwanamaye9 years ago
    nibumvikane babikemure ni abantu babagabo twubaha.
  • 9 years ago
    kidumu yakoze uburyogo nanjye nabikwishyuriye byose maze ukaririmba ahandi ntayo naguha so kidumu gabanya ubusambo
  • busingye9 years ago
    guhemuka faux!!! frankie joe wikwandavura dore kidum yatumye umenyekana, kandi wazongera kumukenera!!! we ni star kandi music iri mumaraso yee, so think twice, nge kuva kera najyaga mbona kidum aguhamagara kuri stages,yatumye nkumenya bro.kubwange yakureze kugirango yange agasuzuguro wamugaragarije!!! ngo muri mu Rwanda!! ni star uriya ntimwamucika wangu.nabimyaka ibiri araririmba bagatwarwa wangu.so mwishyure ahubwo yigire Nairobi kuko aba afite concerts nyinshi. yakuvuye ijisho nonr urarimukanuriye??!!!! okkk, isomo ryubuzima.





Inyarwanda BACKGROUND