RFL
Kigali

Kidum uhamya ko amaze kuza gutaramira mu Rwanda inshuro zirenga ijana, ari mu myiteguro yo gutaramira i Kigali

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:12/11/2018 9:49
0


Kidum ni umwe mu bahanzi b'ibyamamare mu karere wakoze indirimbo nyinshi zashimishije abantu yaba mu Rwanda ndetse n'i Burundi iwabo no mu bindi bihugu byo mu karere. Kuri ubu uyu muhanzi ukunze guhamya ko ari umwe mu banyamahanga bamaze kuririmbra mu Rwanda inshuro nyinshi, agiye kongera gukorera igitaramo i Kigali.



Amakuru y'iki gitaramo Inyarwanda.com twayakuye imbere mu ikipe isanzwe ifasaha Kidum. Ahmed usanzwe ufasha uyu muhanzi hano mu Rwanda, yemereye Inyarwanda.com ko Kidum azakorera igitaramo i Kigali, icyakora ntiyaduhaye amakuru menshi kuri iki gitaramo. Ahmed ureberera inyungu za Kidum mu Rwanda yagize ati"Ni byo koko azataramira i Kigali mu minsi iri imbere, amakuru menshi tuzayabaha vuba."

Amakuru yizewe agera ku Inyarwanda.com ni uko Kidum azataramira i Kigali tariki 21 Ukuboza 2018, gusa byinshi kuri iki gitaramo bikaba bitarashyirwa hanze. Icyakora nanone aya makuru byitezwe ko mu minsi ya vuba azaba yamaze kugera hanze hakamenyekana ahazabera iki gitaramo ndetse niba hari abahanzi bazafatanya ndetse n'icyo bisaba umukunzi wa muzika ngo azitabire iki gitaramo.

Kidum

Kidum ari mu myiteguro yo gukorera igitaramo i Kigali

Kidum uhamya ko amaze kuza gutaramira mu Rwanda inshuro zirenga ijana kuri ubu agiye kugaruka nyuma y'umwaka wose atahakorera igitaramo dore ko yaherukaga i Kigali tariki 22 Ukuboza 2017 mu gitaramo cyateguwe nk'umuhuro w'aba Diaspora i Kigali. Ni igitaramo cyanatumiwemo Cecile Kayirebwa n'abandi bahanzi banyuranye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND