RFL
Kigali

Kid Gaju yamaze kwibaruka, atangaza izina ry’umwana anahishura impamvu atatangaza nyina w’umwana

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:12/06/2018 16:10
0


Kid Gaju ni umuhanzi w’umunyarwanda uzwi mu ndirimbo zinyuranye. Uyu muhanzi yamaze kwemerera Inyarwanda.com ko yibarutse imfura umwana kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Kamena 2018, uyu mwana we akaba yahise amwita Muhinyuza Zion.



Aganira na Inyarwanda.com Kid Gaju yabwiye umunyamakuru ati” Njye narabibabwiye ko uyu mwaka hari ibintu byinshi bigomba guhinduka, icya mbere ni uko ubu namaze kwibaruka imfura n'ibindi muzagenda mubibona. Ubu namaze kwibaruka umwana wanjye kandi Imana yadufashije avuka ari muzika njye nahise mwita Muhinyuza Zion.

Abajijwe nyina w’umwana, Kid Gaju yagize ati “Oya oya oya rwose mama w’umwana we sinamutangaza kuko yarabyanze ni we utabishaka ntabyo ashaka kuko ntaho ahuriye n'ibi bintu byacu bya muzika ni yo mpamvu adashaka kubaho ubuzima bwe buri hanze nk'ibyo twiyemeje.”

Kid Gaju

Kid Gaju usanzwe yitwa Muhinyuza Justin ari naho yakomoye izina ry’umwana we Muhinyuza, yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye na Mama Bebe, Njyenyine, Ngabira Agatabi, Kami yakoranye na The Ben n'izindi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND