Mu mpera z'icyumweru turangije nibwo umunyarwenya Clapton Kibonke yakoze igitaramo cyo gusetsa abantu cyabereye muri Kigali Serena Hotel, iki gitaramo ahamya ko ari igitekerezo cy'umugore we ariko agahamya ko atabashije kukitabira kuko akuriwe, aha ahawe umwanya ngo agire ijambo amubwira yamuteye umutoma uryoheye amatwi.
Mu kiganiro yahaye Inyarwanda.com nyuma y'iki gitaramo Clapton Kibonke yabwiye umunyamakuru ko igitaramo cye cyagenze neza cyane ko cyari igitaramo cye cya mbere. ibi ngo biha Kibonke Clapton icyizere ko hari ibintu byinshi ashobora gukora mu minsi iri imbere. uyu yngeye kubazwa niba ibyo yatangaje ku rubyiniro ko iki gitaramo ari igitekerezo cy'umugore we avuga ko aribyo rwose.
Clapton Kibonke umunyarwenya uri mubakunzwe mu Rwanda
Aha yabajijwe niba umugore we yabashije kwitabira iki gitaramo, aha akaba yabwiye umunyamakuru ko bitakunze kuko umugore we akuriwe (atwite inda nkuru). ibi byatumye umunyamakuru asaba Clapton Kibonke kugira ijambo abwira umukunzi we, Aha akaba yafashe umunota umwe atera umutoma cyangwa abwira amagambo y'urukundo akomeye umufasha we.
REBA HANO IKIGANIRO KIRAMBUYE TWAGIRANYE NA CLAPTON KIBONKE
TANGA IGITECYEREZO