RFL
Kigali

Kibonge n’abanyagasani baremeye umubyeyi warokotse Jenoside utuye muri Gatoto (Gasharu)-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/04/2017 17:58
1


Mugisha Emmanuel uzwi nka Kibonge muri Filime Seburikoko akaba n’umunyarwenya uzwi ku izina rya Clapton, yakoranye igikorwa cy’urukundo n’itsinda ry’abanyagasani baremera umubyeyi utishoboye utuye muri Gasharu agace kazwi nka Gatoto muri Filime y'uruhererekane yitwa Seburikoko.



Ni igikorwa cy'urukundo bakoze ku mugoroba w’uyu wa Kane tariki 13 Mata 2017 aho Kibonge hamwe n'abanyagasani umuryango w’abakunzi ba Comedy doers irimo Clapton, Di Paul, Ethien, Ramjaane n'abandi banyarwenya, basuye Vestine Musabyeyezu waburiye ababyeyi be muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Iki gikorwa cyabereye mu mudugudu wa Kagunga, akagari ka Gasharu (Gatoto) mu murenge wa Nyamirambo.

Uyu mubyeyi basuye ari we Vestine Musabyeyezu, afite abana bane ndetse n’umwuzukuru umwe, akaba yaratoranyijwe n’ubuyobozi mu batishoboye bigunze bakwiye gufashwa. Mu byo bamufashishije harimo;ibirirwa ndetse banamuhaye ihene ebyiri z'amashashi zo kwiteza imbere. Mu biribwa bamuhaye umufuka w’umuceri,kawunga, ibishyimbo, amasabune, amavuta, imyambaro,ndetse bamuha n’ibahasha irimo ibihumbi 50 by’amanyarwanda nk’igishoro kizamufasha kwiteza imbere.

Clapton

Izi ni ihene bahaye uyu mubyeyi Vestine

Aganira na Inyarwanda.com, Kibonge ari we Clapton yagize ati “Ni igikorwa cyakozwe n’abanyagasani nyuma y’uko ngize icyifuzo cyo kuba twafasha umuntu muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi. Twajyanye na Assia uhagarariye IBUKA muri Kagunga ndetse twari kumwe na Nyirarukundo Esperanse ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri Kagunga.”  Uyu mubyeyi basuye witwa Vestine Musabyeyezu yishimiye cyane gusurwa n’urubyiruko rukamuhumuriza ndetse rukamwereka urukundo.

Kibonke

Clapton hamwe n'abanyagasani berekeza mu rugo rwa Vestine

ClaptonClapton

Ibi ni ibiribwa bamufashishije

Clapton

Bicaye kwa Vestine baramuganiriza baramuhumuriza

Clapton

Gusura uyu mubyeyi ni igitekerezo cya Clapton

Clapton

Clapton hamwe na bagenzi be b'abanyagasani

Clapton

Clapton

Bafashe ifoto y'urwibutso

AMAFOTO: Frank Iradukunda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nina7 years ago
    Nanjye ndi umunyagasani ariko sinabimenye, mba nagiye. Abagiye Imana ibahe umugisha.





Inyarwanda BACKGROUND