RFL
Kigali

Khizz Kizito yahamagariwe imirimo mishya muri Incredible records, anitegura gushyiramo imigabane

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:3/12/2014 14:27
3


Nyuma yo kuzamukira mu maboko ya Bagenzi Bernard kuri ubu uyoboye Incredible records bakoranye imyaka igera ku 8 ndetse akabasha kumuhesha igihembo cy’umuhanzi mushya witwaye neza mu mwaka wa 2012, Khizz Kizito yamaze kwinjira mu buyobozi bwa Incredible records, aho yahawe imirimo mishya kuva mu ntangiriro z’uku kwezi.



Kuri ubu Khizz Kizito ni umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’iyi nzu y’umuziki ibarizwamo abahanzi nka Dany Nanone, Young Grace na Ciney, aho mu nshingano yahawe harimo gukurikirana ibikorwa bya label no gushyira ku murongo gahunda zose mu nyungu za buri wese uyirimo, usibye ibi kandi Khizz akaba atangaza ko barimo bareba uburyo yashyira imigabane muri iyi nzu.

khizz

Khizz Kizito

Mu kiganiro na Khizz yagize ati “ Ni ubwa mbere ngize inshingano nk’izi ariko niteguye kubikora neza n’imbaraga zanjye zose. Igitekerezo cyaturutse ku muyobozi mukuru Bagenzi Bernard wansabye ko yifuza ko twakorana ampa izo nshingano nanjye ndazakira ndetse byatangiye gushyirwa mu bikorwa kuva 01/12/2014.”

Khizz Kizito kuri ubu uvuga ko ashishikajwe n’izi nshingano yahawe kuruta uko yarasanzwe yita ku muziki we, yemeza ko arajwe ishinga no kugaragaza impinduka muri iyi nzu agerageza kurushaho gufatanya na Bagenzi Bernard gufasha abahanzi bari muri iyi label ndetse n’ibikorwa byayo byose kuba byagera ku rwego rwisumbuyeho banoza ubunyamwuga kandi baharanira ko byarenga imbibi z'u Rwanda.

Ku ruhande rwa Bagenzi Bernard avuga ko yahisemo gukorana na Khizz kubera ubunararibonye amuziho n'uburyo yumva abahanzi vuba dore ko yagiye abana bya hafi nabo ndetse akavuga ko iyi ari intambwe ya mbere bateye, bateganya n'indi mishinga myinshi harimo n'ibyo Khizz yakomojeho byo kuba mu minsi iri imbere yashyira imigabane muri Incredivle records.

khizz

Khizz yanditse amateka ubwo yegukanaga igihembo cya Salax awards nk'umuhanzi mushya mu 2012

Mu bikorwa Khizz yatangiriyeho, nk’uko abitangaza harimo kumenyekanisha ibikorwa bishya abahanzi babarizwa muri Incredible baherutse gushyira hanze ndetse akaba ashyize ingufu mu kuzamura imbuga nkoranyambaga bahuriyemo bose.

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • amza9 years ago
    mbega byiza....!!!! uy muhungu nge ndamwikundira agira discipline na gahunda mumuziki we, courage kuri wowe na bernard. mukomeza muzamure abo bahanzi. Dany nanone ndamwemera numuhanga sanaaaaa.. courage incredible....... and congz to khizz
  • tuyisenge9 years ago
    Uwomutipe arabikwiye pe
  • 9 years ago
    Nibyo koko ara bikwiye pe





Inyarwanda BACKGROUND