RFL
Kigali

Khalifan yasohoye amashusho y’indirimbo ‘Power’ yaririmbyemo Jimmy Gatete-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/11/2018 15:35
1


Umuraperi Nizeyimana Oda wiyise Khalfan Govinda yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ‘Power’ yaririmbyemo umukinnyi Jimmy Gatete w’amateka yihariye muri ruhago y’u Rwanda. Ni indirimbo yakoranye n’umunyamuziki Bruce Melodie.



Amashusho y’iyi ndirimbo imara iminota itatu n’amasegonda atatu (3min:03’) yagizwemo uruhare rukomeye na Raheem Lyon Films, ifatwa ry’amashusho riyoborwa na Bob Chris Raheem. Khalfan afite indirimbo zakunzwe nka: “Ibaruwa” yakoranye na Yverry, “Uko naje”, “Love” yakoranye na Marina, “Nabo sibo” n’izindi nyinshi zakomeje izina rye.

Muri iyi ndirimbo ye nshya hari aho aririmbamo Perezida Paul Kagame. Mu kiganiro aherutse guha INYARWANDA, yaragize ati ‘Ibyishimo byari kuba bihari (iyo u Rwanda rujya mu gikombe cy’isi) bingana no gukina no kwishimana n’umukuru w’igihugu. Tugakina umukino akunda (Tennis)…Ngize aho ngeza ibendera ry’u Rwanda, ashobora kunshimira, twishimye tuganira nkamwisanzuraho…Iyo ukina n’umuntu muba mwungurana n’ibitekerezo…’

Khalfan

Khalfan yashyize hanze amashusho y'indirimbo 'Power'.

Khalfan ari ku rutonde rw’abahanzi Nyarwanda bitabiriye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya munani. Uyu muraperi yaratunguranye anoza umugambi wo guseruka ku rubyiniro ari mu isanduku y'abapfuye, ibintu byatangaje abafana bigatyaza ikaramu y’itangazamakuru ryo mu Rwanda. 

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'POWER' YA KHALFAN

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA KHALFAN






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Aminah5 years ago
    Bruce Kuti qua Atari kabisa uziko utahya Wica umutui. Turakwemera





Inyarwanda BACKGROUND