RFL
Kigali

Khalfan yasubije Mr Kagame uherutse kumutuka kuri radiyo

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:4/12/2018 8:52
6


Mu minsi ishize ni bwo Khalfan yatangaje ko ariwe mwami wa Hip Hop mu Rwanda, ntibyashimisha abandi bahanzi bakora iyi njyana. Umwe mu batarabyishimiye ni Mr Kagame wanenze cyane kuba Khalfan yariyise umwami nyamara amushinja kuba ataramenya kwandika indirimbo.



Mu kiganiro Sunday Night gica kuri radiyo Isango star, Mr Kagame yabwiye Khalfan ati"Yiyise umwami ni igiki? Uzamubwire uti umunsi yamenye kwandika neza azabone kwiyita umuntu wa danger, ese umuntu guhera ku ndirimbo ye ya mbere kugeza ku yo akoze ubu hahora higarukiramo amagambo amwe ati umucyo, urumuri... afite amagambo ahora agaruka mu ndirimbo ye, nta ndirimbo ye n'imwe iba isobanutse, ni ukuvuga ngo ni ugupfa kwandika too icyakora akagenda muri Beat. Bajye bareka nta mwana usya aravoma ..(yakurikijeho igitutsi tutifuje kwandika hano)."

Mr Kagame

Mr Kagame ni we wabanje gutuka Khalfan kuri radiyo amunenga kwiyita umwami nyamara ngo agifite urugendo

Nyuma y'ubu butumwa yagenewe na Mr Kagame, umuraperi Khalfan yagize ati"Azabanze yige ikinyabupfura nindangagaciro z'umunyarwanda mbere y'uko anyigisha kumenya kwandika, ndabyemera njye ndacyiga ni nayo mpamvu ntsinda, kandi ukandagira agahungu ntahonyora. Ikindi mwifurije iterambere mu muziki akora."

Uku guterana amagambo kuje mu gihe aba basore babiri basa n'aho muri iyi minsi batari kuvuga rumwe ku byo Khalfan yigeze gutangaza ahamya ko ari we mwami wa Hip Hop mu Rwanda. Mr Kagame umuraperi ukoresha injyana cyangwa se (Beat) za kinyafurika we ntiyemera ko Khalfan yakwiyita umwami wa Hip Hop mu gihe nyamara undi yigeze kubitangaza mu minsi ishize.

khalfan

Khalfan yasubije Mr Kagame

Uku guterana amagambo kuje mu gihe aba bose bafite indirimbo nshya Khalfan akaba afite indirimbo nshya yakoranye na Bruce Melody bakayita "Power", mu gihe Mr Kagame nawe afite indirimbo nshya yakoranye na Social Mula yise "Sinjya ndipfana".






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ayanne pro max5 years ago
    Hhh mr kagame urifeke mn ubwo nubuswa bubi umusa mwaretse umwana akajyambere iryo nishyari iyusa ngo sishyari nuba wamututse kurinyina, mn khalfan abarenzeho nanamahuriro mwarariye mwejyeka amabondo yeah nimutange akanya abana babereke ikosora
  • kh5 years ago
    khalifan kariyemera kandi ntacyo karageraho rwose even niyo we na kagame wabaha beat kagame yakarangiza
  • MC.MATATA JADO5 years ago
    bose baracyari imicanda nibicecekere ahubwo bakore cyaneee kurushaho ibikorwa byabo bizivugira
  • Seba 5 years ago
    man tujye twemera Khalfan murikigihugu uretse though gang gusa ntawundi wamuhagarara imbere kuri hip hop,naho ibyo Mr Kagame nashyire baro hasi ntanubwo yafungura udushumi twinkweto za Khalfan..!
  • rheman5 years ago
    mr kagame nacishe make umusaza khalifan courage mzee
  • sharifou sadju smith5 years ago
    mr.kagam nareker baan ntah arager ajye yemer ko arumwan mumuzik bity yubah abawumutanzemo





Inyarwanda BACKGROUND