Mu minsi ishize ni bwo Khalfan yatangaje ko ariwe mwami wa Hip Hop mu Rwanda, ntibyashimisha abandi bahanzi bakora iyi njyana. Umwe mu batarabyishimiye ni Mr Kagame wanenze cyane kuba Khalfan yariyise umwami nyamara amushinja kuba ataramenya kwandika indirimbo.
Mu kiganiro Sunday Night gica kuri radiyo Isango star, Mr Kagame yabwiye Khalfan ati"Yiyise umwami ni igiki? Uzamubwire uti umunsi yamenye kwandika neza azabone kwiyita umuntu wa danger, ese umuntu guhera ku ndirimbo ye ya mbere kugeza ku yo akoze ubu hahora higarukiramo amagambo amwe ati umucyo, urumuri... afite amagambo ahora agaruka mu ndirimbo ye, nta ndirimbo ye n'imwe iba isobanutse, ni ukuvuga ngo ni ugupfa kwandika too icyakora akagenda muri Beat. Bajye bareka nta mwana usya aravoma ..(yakurikijeho igitutsi tutifuje kwandika hano)."
Mr Kagame ni we wabanje gutuka Khalfan kuri radiyo amunenga kwiyita umwami nyamara ngo agifite urugendo
Nyuma y'ubu butumwa yagenewe na Mr Kagame, umuraperi Khalfan yagize ati"Azabanze yige ikinyabupfura nindangagaciro z'umunyarwanda mbere y'uko anyigisha kumenya kwandika, ndabyemera njye ndacyiga ni nayo mpamvu ntsinda, kandi ukandagira agahungu ntahonyora. Ikindi mwifurije iterambere mu muziki akora."
Uku guterana amagambo kuje mu gihe aba basore babiri basa n'aho muri iyi minsi batari kuvuga rumwe ku byo Khalfan yigeze gutangaza ahamya ko ari we mwami wa Hip Hop mu Rwanda. Mr Kagame umuraperi ukoresha injyana cyangwa se (Beat) za kinyafurika we ntiyemera ko Khalfan yakwiyita umwami wa Hip Hop mu gihe nyamara undi yigeze kubitangaza mu minsi ishize.
Khalfan yasubije Mr Kagame
Uku guterana amagambo kuje mu gihe aba bose bafite indirimbo nshya Khalfan akaba afite indirimbo nshya yakoranye na Bruce Melody bakayita "Power", mu gihe Mr Kagame nawe afite indirimbo nshya yakoranye na Social Mula yise "Sinjya ndipfana".
TANGA IGITECYEREZO