RFL
Kigali

Umuraperi Khalfan yemeje ko yatandukanye n’umukunzi we bari bamaranye igihe

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:23/04/2018 12:16
2


Khalfan ubusanzwe ntiyakunze gutangaza umukunzi we igihe icyo ari cyo cyose bamaranye kugeza muri 2017 ubwo yagaragaraga ari kumwe nawe akemerera umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko uwo mukobwa bari kumwe witwa Josy ari we bakundana. Icyakora magingo aya uyu muraperi n’uyu mukobwa ishyamba si ryeru cyane ko byemejwe ko batandukanye.



Ibi Khalfan yabyemereye Inyarwanda.com mu kiganiro kigufi yagiranye n’umunyamakuru ahamya ko yatandukanye n’uyu mukobwa kuko yamushinjaga kugira amahane. Umukobwa ni we washinjaga Khalfan kugira amahane akaba ari kimwe mu byatumye batandukana n'ubwo atigeze yifuza kugaruka cyane ku byaba byabatandukanyije nk'uko yabivugaga wenda ngo abe yatangaza ko hari igihe yigeze amwereka aya mahane ashinjwa.

KIGALI: Umukunzi wa Khalifan yamusanze ku rubyiniro amufasha gushimisha abafana-Amafoto–AMAFOTOKhalfan n'umukunzi we mu kabyiniro kamwe kari mu mujyi wa Kigali

Khalfan utigeze ushaka gutinda ku cyaba cyamuteranyije n’umukunzi we, yahamije ko bamaze gutandukana ndetse atangaza ko kuri ubu nta mukunzi afite. Khalfan ni umwe mu bahanzi icumi bari muri Primus Guma Guma Super Star igiye kuba ku nshuro ya munani muri uyu mwaka wa 2018, uyu muraperi akaba agiye kwinjira mu irushanwa amaze gutandukana n’umukobwa bari bamze igihe bakundana.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Musoni6 years ago
    umva yeee, ubu se mutandukanye ariko ubonye amafaranga ya Guma Guma aje?
  • saf6 years ago
    ihangane indobo zireze twese turazirya. si wowe wenyine hari nababa baziko batabacika bikarangira mu masegonda. sintanze ingero da....





Inyarwanda BACKGROUND