RFL
Kigali

Khalfan wemeza ko akwiye kujya muri Guma Guma yasohoye amashusho y'indirimbo yakoranye na Yverry-VIDEO

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:2/03/2018 13:33
1


Nk'uko buri muntu wese mu byo akora aba yifuza gutera imbere, inzozi za benshi muhanzi nyarwanda ni ukwinjira mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star rimaze guca agahigo mu Rwanda. Umuraperi Khalfan nawe yemeza ko yakoze bihagije akwiye kwitabira iri rushanwa kuko ngo yakoze bihagije.



Abahanzi nyarwanda benshi baba bifuza kugera mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star cyane ko ari ryo rushanwa rikomeye mu Rwanda. Ubwo rigiye kuba ku nshuro yaryo ya 8, abahanzi batandukanye bagiye bagaragaza ubushake bwabo mu kwinjira muri iri rushanwa. Nk'umwe mu bahanzi bakoze cyane yaba mu mwaka ushize ndetse no mnuri uyu mwaka umuraperi Khalfan mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com yadutangarije ko bitewe n'ibyo yakoze yakishimira kwitabira iri rushanwa.

khalifan

Umuraperi Khalfan ni umwe mu bakunzwe cyane mu Rwanda

Yagize ati "Ndatekereza y'uko iyo umuntu yamaze gukora ibikorwa, akajya ku rubyiniro abantu bakamwishimira nta kindi kintu kiba gisigaye cyane ko Guma Guma ari irushanwa ryegereza abahanzi abafana babo. Nazengurukanye na Meddy na Riderman muri Airtel Tunga na Muzika kandi ahantu hose twajyaga abantu bose barishimaga, ukabona ko hari ikintu bambonamo cyerekana y'uko banyotewe koko..." Amashusho y'indirimbo IBARUWA ya Khalfan na Yverry igendeye ku nkuru mpamo nk'uko Khalfan yabitangarije umunyamakuru wa Inyarwanda.com

Khalfan

Khalfan yemezako akwiye kwitabira Guma Guma

Tumubajije bimwe mu bikorwa bigaragaza ko akwiye kujya muri Guma Guma koko, Khalfan yavuze ko ibikorwa bihari rwose kandi abanyarwanda bakaba bamunyotewe. Yagize ati:"Hari igitaramo cya Launch ya Riderman naje mu bahanzi 2 bitwaye neza. Rero ibikorwa byo birahari nka Too Much, Mfashe Vola, Love, Ni Za Nduru, Uko Naje...Ibyo bikorwa birahagije ko muri Guma Guma najyamo. Niba bigaragara ko nakoze koko, gushimisha imbaga y'abanyarwanda bagenda batwegereza byanshimisha cyane. Nta kibazo mfite confidence, sintinya irushanwa kuko njye ndi umuhanzi ushoboye."

Khalfan

Khalfan yemeza ko ibikorwa bye byivugira

Kanda Hano urebe indirimbo nshya ya Khalfan na Yverry






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mudenge6 years ago
    wapi wapi aracyari Umwana,gusa turashaka abashya mubahe akanya abatarajyamo narimwe mubahe akanya rwose abasaziyemo wapi ntanibikorwa bafite byahitinze





Inyarwanda BACKGROUND