RFL
Kigali

Khalfan uri gutaramana na Airtel Muzika yashimishijwe n’uko yasanze azwi kurusha uko yabikekaga

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:10/10/2017 14:33
1


Airtel yatangiye ibitaramo yise Airtel Muzika Tours bikaba bimaze kubera mu turere tubiri, Nyamasheke na Huye, aha hose Khalfan yabashije kujya imbere y’imbaga y’abitabiriye ibi bitaramo ariko ngo yatunguwe cyane no gusanga abantu bazi indirimbo ze banaziririmbana nawe mu buryo burenze uko we yabikekaga.



Nk’umuhanzi ukizamuka, Khalfan ntiyari yiteze ko mu duce two mu ntara yasanga abantu barafashe mu mutwe indirimbo ze ndetse bakazamura amaboko n’ibyishimo byinshi igihe ari imbere yabo, ikintu avuga ko cyamukoze mu mutima cyane. Ibi bitaramo Khalfan abihuriyemo na Meddy na Riderman ndetse na Sebeya Band izwiho ubuhanga mu muziki wa live.

Yatunguwe no gusanga benshi bazi indirimbo ze kandi bamufana

Khalfan yagize ati “Kugendana na Airtel bimfitiye umumaro munini kuko buri muhanzi wese aririmba ashaka kwiyerekana imbere y’abafana b’umuziki, kuri njye nk’umuhanzi ukizamuka byampaye amahirwe yo kwerekana icyo nshoboye imbere y’abafana b’umuziki nyarwanda. Kugendana na Airtel byerekanye ubushobozi mfite muri muzika cyane ko bitorohera buri wese gushimisha imbaga ingana kuriya imbere ya Meddy na Riderman.”

Khalfan i Nyamasheke

Ibi bitaramo bya Airtel byagiye bibanzirizwa n’umuziki uvangwa na DJ Phil Peter hanyuma abantu bakidagadura bakabyina ari nako MC Brian atera ka morale anasobanura ibya poromosiyo za Airtel. Nyuma y'aho nibwo Khalfan yaririmbaga zimwe mu ndirimbo ze zikunzwe nka 'Uvutse ni inde', 'Mfashe Volant', 'Nabo si bo', 'Nabibonye Ugiye' na 'Too Much.'

Muri ibi bitaramo, Khalfan yatangaje ko hari byinshi yigiye kuri Riderman. Yagize ati “Riderman ni umuraperi mwiza, ni byinshi namwigiraho kuko ni umusaza gusa by’umwihariko ukuntu ari indwanyi nziza, ni umushyushyarugamba.”






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kabeho6 years ago
    Ewega mbega agasore karesekeje niba atari abanyamakuru basohora amakuru ya nta kigenda nabo khalfan wowe icyo nakubwira urimo urikirigita warangiza ugaseka Gabanya akanyamerika we petit





Inyarwanda BACKGROUND