RFL
Kigali

Khalfan Shakur umuraperi uhanzwe amaso mu mashusho y’indirimbo ye ‘NABO SIBO’

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:23/04/2015 11:43
2


Khalfan ni umuraperi muto uturuka mu itsinda ry’abaraperi rya Home Boys ryagiye rifashwa cyane n’umuraperi Bull Dogg kuzamuka. Khalfan ubu niwe ufasha Bull Dogg mu bitaramo bya roadshow mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya gatanu.



Uyu muraperi waje mu ishusho ya oldskul hip hop agenda yigarurira buhoro buhoro abafana b’injyana ya hip hop bamubona cyane akorana ingufu kuri stage(urubyiniro)za Bull Dogg aho bazengurukana igihugu cyose.Khalfan ingufu ze kandi zinagaraga kuva mu mpera z’umwaka ushize, nko mu gitaramo cyo kumurika album ya Jay Polly yise ‘Ikosora’.

Khalfan

Khalfan na Bull Dogg batangiye kugaragara bari kumwe cyane muri 2013 muri roadshow za PGGSS III

Khalfan Shakur yamaze gushyira ahagaragara amashusho y’indirimbo yise ‘Nabo sibo’, yemeza ko ari amashusho afite inkuru igomba kunyura buri wese uyikurikiye akishimira igitekerezo cyayo. Uyu muraperi avuga ko iyi video ayifata nk’itangiriro yo kwigaragaza, aho afite mixtape yarangije ziganjemo colabo agiye guhita akurikizaho kuva mu ntangiriro za Gicurasi.

Khalfan Shakul ati “Iyi mpera y’umwaka ngiye kugaragaza ko nshoboye. Ntangiriye kuri iyi video.Hari n’andi ma projects yarangiye nakwita mixtape ngiye gushyira ahagaragara ziganjemo colabo. Muri Gicurasi ndashyira hanze indirimbo ndi kumwe na Jay Polly na Aime Broston.”

Khalfan

Khalfan Shakur na Bull Dogg

Ubwo yagarukaga ku ndirimbo ye Nabo sibo, yagize ati “ Ni videwo ifite inkuru inziza. Narebye ku isi mbona umuntu wagize icyo akora cyamuteza imbere hari abatungwa no gusenya ibikorwa bye byiza.Burya iyo bigeza aho singombwa kubitaho kuko nabo sibo ahubwo bagutera gukora ibindi birenze ku buryo babura ikibi kuri wowe.”

REBA AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NABO SIBO'


Amashusho y’iyi ndirimbo aje asanga izindi ndirimbo Khalfan agaragaramo z’amashusho harimo ‘Uvutse ninde’ yakoranye na Bull Dogg na Fireman, na 'Urutonde ntakuka' ahuriyemo na bagenzi be aba 'Home boys'

Reba amashusho y'indirimbo 'Uvutse ninde'

Reba amashusho y'indirimbo 'Urutonde ntakuka'

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • irakoze vivine7 years ago
    turi abafana bawe umva muzadusura ryari ko tubategereje muzaze vuba
  • 7 years ago
    turakwemera





Inyarwanda BACKGROUND