RFL
Kigali

VIDEO:Khalfan adahawe PGGSS8 twaserera n’aba Judges-Ab’i Rubavu

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/07/2018 8:00
1


Bamwe mu bafana b’i Rubavu baravuga ko uyu mwaka utahiwe kwegukana Primus Guma Guma ari umuraperi Khalfan, ibi barabivuga bashingiye ngo ku kuba ibihangano bye byibanda ku buzima bwabo bwa buri munsi.



Ibi babitangarije Inyarwanda TV ubwo yabasuraga mbere y’uko aka karere kakira irushanwa rikomeye ry’umuziki nyarwanda ryabaye kuwa 30 Kamena 2018, aho abahanzi icumi bari bahataniye kwegukana umwanya wa mbere upfumbase miliyoni 24 Rwf.

Abafana ba Khalfan barifuza ko uyu mwaka atwara Guma Guma

Bamwe mu bo twaganiriye batubwiye ko badashidikana ku bushobozi bwa Khalfan bumusunikira kwegukana irushanwa rikomeye mu muziki nyarwanda ku nshuro ya munani. Elyse yavuze adashidikanya ko uyu mwaka ashyigikiye byimazeyo umuraperi Khalfan atangaza ko ategukanye iri rushanwa nk’abafana bazaserera n’abagize akanama nkemurampaka.

Ati:Khalfan, uriya mwana araririmba Hip Hop arabahereza…Eeeh Batayimuha , twaserera. Naserera n’aba ‘Judges’ hariya. Nkababwira nti kubera iki murya abaraperi.” Uwitwa Emmanuel nawe ahuza na mugenzi we akavuga ko uyu mwaka Khalfan agomba gutwara Primus Guma Guma Super Stars. Ati “Nanjye ni Khalfan tuuuu. Reka ntabwo twabigambanye ahubwo uriya musani turamwemera.”

Uyu musore Elyse avuga ko abaraperi ari abantu baririmba basanisha n’ubuzima bwa bantu, ati “Yaririmba ukumva arimo ku kujyana muri ‘mood’ y’ubuzima, hari n’igihe arekura n’indirimbo ukumva ni bwo buzima wibereyemo.”Kuri we, ngo Guma Guma yagakwiriye kuba ijyamo abaraperi gusa kuko ari bo bashoboye. Nyuma y'igitaramo cy'i Rubavu, Khalfan yatangarije abanyamakuru ko ari we Mwami wa Hiphop mu Rwanda

REBA HANO ABAFANA BABYIVUGIRA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ANDY MADOU5 years ago
    ARIKWIKIRIGITA AKANISEKESHA. UYUSE UBU NINDE KOKO UMUZI ?. GUMA GUMA NI MELODIE NAHO UYUWE RWOSE NTANUBWO ARI SUPER STAR NI UNDERGROUND





Inyarwanda BACKGROUND