RFL
Kigali

Nyuma y'imyaka 13 mu rukundo, Keza Clemy ukora kuri Contact Tv agiye gukora ubukwe n'umusore batobanye akondo

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:7/08/2018 18:16
0


Uwimanimpaye Cyiza Marie Clemence uzwi cyane nka Keza Clemy ni umunyamakuru wakoreye ibinyamakuru bitandukanye birimo Inyarwanda.com, Kigali Today ndetse na Contact Tv ari gukoraho ubu. Kuri ubu Keza Clemy ari mu myiteguro yo kurushinga.



Keza Clemy ari gukora kuri Contact Tv mu kiganiro 'Sobanukirwa'. Keza Clemy n'umukunzi we uzwi nka 'Dodi' batangiye gukundana mu mwaka wa 2005. Bagiye kwambikana impeta nyuma y'imyaka 13 bakundana nk'uko Keza Clemy yabitangarije Inyarwanda.com.

Keza Clemy avuga ko umusore bagiye kubana akaramata ari we bakundanye bwa mbere ndetse ngo ni na we wa nyuma bakundanye, hano akaba yashimangiraga ko ari we bazabana ubuziraherezo. Yanatangaje ko uyu mukunzi we batobanye akondo ndetse basangira akabisi n'agahiye, none birangiye bagiye kubana.

Keza Clemy

Umunyamakuru Keza Clemy agiye kurushinga

Mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka wa 2018 ni bwo aba bombi basezeranye imbere y'amategeko ya Leta. Kuri uwo munsi ni bwo Keza Clemy yatangaje bwa mbere ko umukunzi we bamaze imyaka 13 bakundana. Kuri ubu rero imyiteguro y'ubukwe bwabo igeze kure. Tariki 13/10/2018 ni bwo aba bombi bazambikana impeta y'urudashira. Kuri iyo tariki hazabaho gusaba no gukwa, nyuma yaho basezerane imbere y'Imana. 

Keza Clemy

Ubwo basezeranaga imbere y'amategeko ya Leta

Keza Clemy

Tariki 13 Ukwakira uyu mwaka ni bwo bazambikana impeta






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND