RFL
Kigali

Joel Lwaga uzwi mu ndirimbo 'Sitabaki Nilivyo' yageze i Kigali yitabiriye igitaramo cya Kingdom of God Ministries-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/09/2018 9:39
0


Umuramyi akaba n’umuririmbyi rurangiranwa mu muziki wo guhimbaza Imana, Joel Lwaga ufite inkomoko muri Tanzania yageze i Kigali mu Rwanda yitabiriye igitaramo azaririmbamo yatumiwemo na Kingdom of God Ministries.



Joel Lwaga watumiwe muri iki gitaramo yageze ku kibuga cy’indege mu rukerera rw’uyu wa Kane tariki 13 Nzeli 2018 yakiranwa urugwiro n'abo muri Kingdom of God Ministries. Iki gitaramo Joel Lwaga yatumiwemo na Kingdom of God Ministries kizaba tariki 16 Nzeli 2018.

Ni igitaramo bise ‘Victorious Live Concert' kizabera kuri CLA i Nyarutarama mu mujyi wa Kigali. Kingdom Ministries yateguye iki gitaramo ifite indirimbo zomoye imitima ya benshi nka “Sinzava aho uri" , “Nzamuhimbaza”, “Uri mwiza Mana” n'izindi zanyuze benshi.

yshser olks

Joel Lwaga, uwa kabiri ubanza i bumoso, yahawe ikaze mu Rwanda

Mu kiganiro na INYARWANDA, Joel Lwaga yateguje abanyarwanda kuramya no guhimbaza mu gitaramo yatumiwemo na Kingdom of God Ministries. Yagize ati “Ubwo Imana ikora imirimo ku bandi natwe ni igihe cyacu mu Rwanda cyo kudukorera imirimo. Twizeye ko tuzagira ibihe byiza dufatanyije. Nditeguye kandi nzanye byinshi ntabwo nzabatenguha.”

Yanahishuye ko hari umushinga w’indirimbo agiye gukorana na Aline Gahongayire. Gahongayire yemeje aya makuru avuga ko ibindi azagenda abitangaza uko iminsi yicuma. Ngaga Micheal umuyobozi wa Kingdom of God Ministries yavuze ko imyiteguro y’iki gitaramo igeze kure. Yavuze ko imiryango izafungurwa guhera Saa Saba zo ku cyumweru, ahamagararira abantu kuzitabira igitaramo babateguriye.

Joel Lwaga uri mu Rwanda afite indirimbo yakunzwe cyane yise “Sitabaki Nilivyo” ashyigikiwe n’inzu itunganyamuzika “Push up Entertainment”. Ivan Tz ni we wayoboye ifatwa ry’amashusho, Innocent Mujwahuki ayobora ifatwa ry’amajwi. Iyi ndirimbo yaratumbagiye igera kuri miliyoni ebyiri zirenga z’inshuro imaze kurebwa kuri Youtube.

Umuramyi Joel Lwaga yakoze izindi ndirimbo nka:”Yote Mema”, “Unaweza”, “Ananipenda”, “Wadumu”, “Amenifania” n’izindi nyinshi zakomeje izina rye. Uyu musore kandi yanasubiyemo indirimbo [Cover] y’itsinda Sauti Sol bise “Kuliko Jana”.

Kwinjira muri iki gitaramo 'Victorious Live Concert' ni 3,000Frw mu myanya isanzwe ndetse na 5,000Frw mu myanya y'icyubahiro. Icyakora abantu bagura amatike mbere y'uko igitaramo kiba baragabanyirizwa ibiciro kuko bishyura gusa 4,000Frw muri VIP naho mu myanya isanzwe bakishyura 2,000Frw.

AMAFOTO:

akanyamuzneaByari ibyishimo ku mpande zombi

afitanye

Joel afitanye umushinga w'indirimbo na Aline Gahongayire [Gahongayire yari yaje kumwakira]

umuhanzi

Yageze ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali mu rucyerera

imodoka yagiyemo

yageze i Kigli mu Rwada

micheal

Micheal Ngaga Perezida wa Kingdom of God Ministries ndetse na Joel Lwaga

micheal of kingdom

Yitegura kwinjira mu mudoka yari yateguriwe

imdoka

Imodoka yagiyemo

REBA HANO "SITABAKI NILIVYO" YA JOEL LWAGA

REBA HANO "SINZAVA AHO URI" YA KINGDOM OF GOD MINISTRIES






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND