RFL
Kigali

Kenya:Umuhanzi Jaguar yamaze gutorerwa kuba umudepite

Yanditswe na: Fred MASENGESHO
Taliki:9/08/2017 16:36
0


Umuhanzi Jaguar ukomoka mu gihugu cya Kenya yamaze gutorerwa kuba intumwa ya rubanda y’agace kitwa Starehe gaherereye mu mujyi wa Nairobi.Ni nyuma yo kwanikira abo bari bahanganye kuri uyu mwanya barimo Steve Ndwiga na Boniface Mwangi.



Charles Njagua Kanyi uzwi ku izina rya Jaguar abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yaboneyeho akanya ko gushimira Imana,abamufashije mu kwiyamamaza ndetse n'abo yari ahanganye nabo kuri uyu mwanya. Yasabye urubyiruko rw’abanyakenya gufatanya na we mu mirimo mishya yatorewe.Mu magambo yuje akanyamuneza yagize ati”Ntacyashoboka Imana idahari,ndashimira abatuye starehe ku kuba barangiriye icyizere,abanshyigikiye,inshuti n’umuryango(…)”.

jaguar

Amagambo ashimira ya Jaguar

Charles Njagua yakomeje ashimira abo bari bahanganye kuri uyu mwanya anavuga ko intsinzi atari iya Starehe gusa,ko ahubwo ari iy’urubyiruko rw’abanyakenya muri rusange arusaba gufatanya na we kugira ngo bubake Kenya bifuza,ati”Mureke twubake Starehe twifuza twese kandi Imana ibahe umugisha”.

jaguar

Jaguar ubwo yiyamamarizaga kuba umudepite.

Jaguar ni we muhanzi ku nshuro ya mbere ubaye umudepite mu gihugu cya Kenya bityo akaba aje yiyongera ku rutonde rw’abandi bahanzi babashije kubigeraho bo mu karere k'Afrika y'Iburasirazuba barimo Professor Jay na Joseph Mbilinyi bo muri Tanzania na Judith Babirye na Bobi Wine bo muri Uganda.

jaguar

Jaguar mu kiganiro n'itangazamakuru nyuma y'intsinzi.

Uyu mugabo wabaye umudepite afite imyaka 31 y’amavuko akaba afite umugore n’umwana umwe witwa Tamara Njagua.Ni umuhanzi wamenyekanye mu njyana ya Urban Pop mu ndirimbo nka Kigeugeu,one centimeter n’izindi zinyuranye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND