RFL
Kigali

Kenya: Ishimwe rya Auddy Kelly wahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/12/2018 16:44
0


Umunyamuziki Audace Munyangango wamamaye nka Auddy Kelly ari mu byishimo bikomeye nyuma yo guhabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza ‘masters’. Ni impamyabumenyi yaherewe muri Kenya mu mujyi wa Nairobi ahitwa Thika ku cyiciro cya Mount Kenya.



Mu kiganiro na INYARWANDA, Auddy Kelly yavuze ko yageze muri Kenya ku wa kabiri w’iki cyumweru. Avuga ko impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza ‘masters’ yayiherewe mu muhango wabereye muri Kenya ku gicamunsi cy’uyu wa Gatanu tariki 07 Ukuboza 2018. Avuga ko bitari byoroshye mu rugendo rw’amasomo asoje uyu munsi. Yavuze ko ashima bikomeye ababyeyi be n’abandi bamubaye hafi. Ati “Nkaba nshimira buri umwe wambaye hafi ntago byari byoroshye ariko Imana yaranshoboje hamwe namwe mwese.  

“Ni yo mpamvu uyu munsi nishimye nyuma yimvune zitari zoroshye. Nshimira umuryango wanjye, inshuti twiganaga ndetse n’itangazamakuru, abahanzi n’abanyamakuru ndetse n’abafana abo bose bampaga ‘courage’ bansaba gukomeza nkashyiramo akabaraga none Imana irabikoze. “Ahasigaye nukureba imbere icyo nzi cyo Imana iduhishiye buri umwe uyizera izajya idushoboza n’ibindi izabikora. Imana ibahe umugisha.”

Auddy Kelly yahawe impamyabumenyi y'icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza 'masters'.

Ku wa 11 Nzeli 2018 nibwo igitabo cye cyemewe ashyirwa ku rutonde rw’abanyeshuri bahabwa impamyabumenyi ya ‘Masters’ muri Mount Kenya. Uyu muhanzi avuga ko mu gitabo cye yanditse ‘ku ishoramari ry’abanyamahanga mu Rwanda’. Auddy Kelly umwibuke cyane mu ndirimbo zakomeje izina rye nka: ’Ndakwitegereza’, ’Ubyumve’, ’Sinzagutererana’ yakoranye na Jody, ’Sinkakubure’, ’Ruzakugarura’, ’Ndambutse’, ’Nkoraho Mana’, ‘Usa neza’ n’izindi nyinshi. 

Auddy avuga ko ashima umuryango we wamubaye hafi.

Byari ibyishimo bikomeye ku banyeshuri basoje amasomo yabo muri Mount Kenya.

Ibyishimo byari byose kuri Auddy Kelly na bagenzi be






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND