RFL
Kigali

Kennedy yahishuye ko umuhungu we Sintex arengeje indirimbo 40, mu buzima busanzwe ngo arumvira cyane-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/10/2018 8:57
0


Umunyempano mu bisata bitanduakanye Mazimpaka Johns Kennedy yatangaje ko umuhungu we Sintex arengeje indirimbo 40. Yavuze ko ari umwana wumvira kuko yagiye amugira inama kugeza amubwiye kwanzika mu kibuga cy’abanyamuziki ahatanyemo na benshi.



Mazimpaka Kennedy ni umubyeyi wahiriwe n’urubyaro. Afite abana batandatu, babiri babaye kimenyabose, abandi bari i mahanga. Umwe mu bana be ni Arthur Nkusi rurangiranwa mu kuyobora ibirori n’ibitaramo, yongeyeho inshingano zo kuba ari Umunyamakuru, ikirenze kuri ibyo azwi na benshi iyo abakirigita imbavu atabakoze ho, yifashishije impano yo gusetsa.

Kabera Arnold [Sintex] nawe ni umuhungu wa Mazimpaka akaba umunyamuziki umaze kugira izina rikomeye. Amaze gukora indirimbo zitandukanye zatumye ahangwa amaso na benshi, yakoze nka: “Super star”, “Icyoroshye”, “Why”, “Byina” n’izindi nyinshi. Umubyeyi we w’umunyempano waciriye benshi inzira mu gusobanura filime, Mazimpaka avuga ko kuba umuhungu we Sintex afashwa na Arthur Nkusi mu kumenyekanisha ibihangano bye, bitavuze ko Arthur ariwe gusa ubikora kuko ngo umuryango wose uri inyuma ya Sintex. Yagize ati:

Navuga y’uko niho byahereye. Byahereye kuri njyewe, bikurikiza Arthur, bikurikiza na nyir'ubwite. Ariko muri rusange tugiye kubivuga. Buriya nyir'ubwite ubwe ni we ufitemo uruhare runini. Kuko icya mbere arabikunda, icya kabiri icyo yari akeneye gusa ni uburyo bwo kumufasha kugira ngo abigereho. Ari njyewe ari Arthur, umuryango wose uramufasha muri rusange.

Image result for Umuhanzi Sintex

Sintex ngo arengeje indirimbo 40

Kennedy yabwiye INYARWANDA, ko Sintex yatangiye umuziki cyera, ariko ko mu biganiro bagiranaga kenshi yagiye amubuza kwihuta kuko igihe cyari kitaragera. Ati “Ni byo, Sintex yatangiye cyera ariko hari ukuntu bujya umubyeyi avugana n’umwana. Nagerageza kumubwira cyane, ndamubwira nti wowe ba uretse igihe cyawe nikiragera.”

Uyu mubyeyi kandi yahishuye ko umuhungu we afite indirimbo zirenga 40, ngo abivuze hari benshi batabyemera. Ati “Ubu nkubwiye ko Sintex afite indirimbo zirenga 40 ntabwo ushobora kubyemera. Ariko ni ukuvuga ngo igihe cye cyari kigeze cy’uko noneho atangira, navuga kugira ngo yigaragaze n’abandi bose bamumenye.”

Yanahishuye kandi ko Sintex ari umwana wumvira, wumviye kugeza abwiwe kwanzika mu kibuga cy’abanyamuziki. Ati “Ni byinshi yashoboye gukora kandi ni n’umwana wumvira cyane. Naramubwiye nti uramenye utagerageza kwishyira aho utaragera, banze ureke, igihe nikigera nzakubwira ko cyageze.”

Image result for Papa wa Arthur Nkusi

Mazimpaka avuga ko n'ubwo Arthur afasha Sintex atari we wenyine kuko umuryango wose uri inyuma ya Sintex

Mazimpaka Kennedy ni rurangiranwa mu gusobanura filime anafite izina rikomeye muri sinema nyarwanda yasaruyemo agatubutse. Mu myaka arakuze, agira uruhare rukomeye mu itunganywa rya filime y’uruhererekane 'Seburikoko' ica kuri Televiziyo y’u Rwanda irwaza benshi imbavu.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA PAPA ARTHUR






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND