RFL
Kigali

KAYONZA: Udushya 5 twaranze amajonjora ya Miss Rwanda 2017 mu ntara y’Iburasirazuba

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:23/01/2017 9:31
0


Kuri iki cyumweru tariki ya 22 Mutarama 2017 ni bwo urugendo rwo gushaka umukobwa uzegukana ikamba rya Miss Rwanda 2017 rwakomereje i Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba aho abakobwa biyizeye bari babukereye baje kugerageza amahirwe yabo. Iki gikorwa cyaranzwe n’udushya tunyuranye nkuko twabateguriye tumwe muri two.



5. Iburasirazuba ugereranyije n'ahandi iri rushanwa ryanyuze niho hari ubwitabire buri hejuru

Kuva iri rushanwa ryatangira intara enye z’u Rwanda ryanyuzemo ikibazo cyari gikomeje kwibazwa ni umubare mucye w’abakobwa bari kwitabira iri rushanwa. Iburengerazuba hari 6, mu Majyaruguru ari 8 mu Majyepfo ari 4 umuntu akibaza igitera uyu mubare mucye, gusa ubwitabire bwongeye kwigaragaza mu ntara y’Iburasirazuba aho abakobwa basaga 14 aribo bitabiriye irushanwa, 4 bahita basezererwa rugikubita kubera kutuzuza uburebure busabwa mu 10 bari basigaye 5 baba aribo babona itike yo gukomeza mu irushanwa naho babiri muri bo basabwa n’akanama nkemurampaka gukosora ibyo babwiwe ubundi bakazongera gupiganirwa i Kigali.

miss rwandaAbakobwa 10 nibo bahataniraga imyanya yo guhagararira intara y'Iburasirazuba muri 14 bari bitabiriye

4. Rwabigwi Gilbert umwe mu bagize akanama nkemurampaka utinyitse kurusha abandi…

Ubwo amarushanwa yarangiraga mu karere ka Kayonza umunyamakuru wa Inyarwanda.com yaganiriye na bamwe mu bakobwa bahatanaga cyane cyane abatagize amahirwe yo gukomeza ababaza ikibazo kigira kiti “Mu bantu bagize akanama nkemurampaka ni uwuhe wabonye utinyitse cyangwa wajyaga kukubaza ukumva umutinye?”

miss rwandaAtinyitse kuri benshi mu bakobwa bitabira iri rushanwa

Kuri iki kibazo abakobwa hafi ya bose bagarutse kuri Rwabigwi Gilbert aho bavuze ko atinyitse, ngo ntaganira, ndetse n'ikibazo akubajije ngo ni cyo aba ashaka ko asubizwa ntabyo guca ku ruhande. Bamwe muri aba bakobwa banahishuriye Inyarwanda.com ko mbere yo kujya imbere y’akanama nkemurampaka bagenzi babo bari babanje bari babahishuriye ko uyu mugabo atoroshye dore ko banavugaga adatinya kuguha ‘NO’ mu gihe bagenzi be bose babonye wakoze akazi gakomeye.

3. Abakobwa batsindiwe mu Majyaruguru berekeje i Kayonza kugerageza amahirwe nabwo bakubitwa inshuro…

Mu ntara y’Amajyaruguru ubwo hakorwaga igikorwa cyo gushakisha abakobwa bazitabira irushanwa rya Miss Rwanda hagaragaye abakobwa umunani bahatanaga, batandatu muri bo babasha gukomeza, babiri barimo Murerwa Diane ndetse na Uwera Nice bo ntibarenga umutaru. Ibi byatumye aba bakobwa uko ari babiri bafata icyemezo cyo kujya kwiyamamariza mu ntara y’Iburasirazuba ariko naho ntibabasha kwemeza abagize akanama nkemurampaka dore ko batabashyize muri batanu bakomeje muri iri rushanwa.

miss rwandamiss rwandaBatsindiwe mu Majyaruguru bakandiye i Burasirazuba nabwo biranga

2. Umushyushyarugamba uyoboye Miss Rwanda agenera igihe n’umubare w’ibibazo abagize akanama nkemurampaka…

Ubusanzwe si ibintu byari bimenyerewe ko abagize akanama nkemurampaka hari undi wese wabavugiramo mu gihe irushanwa ryatangiye, gusa i Kayonza mu ntara y’Iburasirazuba ubwo haberaga igikorwa cya Miss Rwanda Andrew Kareba umunyamakuru wa RBA, uba uyoboye iki gikorwa yumvikanye kenshi abwira abagize akanama nkemurampaka kugabanya ibibazo kugeza kuri kimwe kuri buri muntu kugira ngo irushanwa ryihutishwe, ibi uko uyu mugabo abisabye niko bikorwa akanama nkemurampaka gahita gakurikiza amabwiriza y’uyu mugabo uyobora iki gikorwa.

miss rwanda

Andrew Kareba uba utoroheye abagize akanama nkemurampaka

1. Kugeza aho irushanwa rigeze ubu Kayonza niho hagaragaye umukobwa uhiga abandi uburebure

Mu ntara 4 zimaze gukorwamo iri rushanwa abakobwa banyuranye  bagiye bitabira bamwe bakavamo kubera ikibazo cy’uburebure budahagije baba bafite, umwe mu bakobwa biyandikishirije Iburasirazuba niwe umaze kugaragaza ibipimo by’uburebure kurusha abandi bose mu gihe hasigaye umujyi wa Kigali. Umutoni Yvonne w’imyaka 20 apima metero imwe na santimetero mirongo irindwi na zirindwi (1.77) nubwo ariwe muremure mu bari biyandikishije ntiyahiriwe n’iri rushanwa kuko atabashije gukomeza muri aya marushanwa.

miss rwanda

Uyu niwe mukobwa muremure umaze kugaragara muri aya marushanwa aho ageze

Muri iyi Ntara y’Iburasirazuba iki gikorwa cyabereye mu mujyi wa Kayonza muri Silent Hill Hotel, aha naho hakaba hatoranijwe abakobwa batanu mu icumi bari bageze imbere y'akanama nkemurampaka.

Tubibutse ko tariki 04 Gashyantare 2017 hazaba ijonjora ry'abakobwa 15 (Pre-selection Top 15), igikorwa kizabera i Remera kuri Peti stade, abakobwa 15 bazaba batoranijwe nibo bazahita bajyanwa muri ‘Boot camp’ i Nyamata muri Golden Tulip La Palisse Kigali aho bazaba bari kuva tariki ya 12 Gashyantare kugeza kuri 24 z’uku kwezi, nyuma kuri 25/02/2017 habe umuhango mukuru (Grand Finale), aho nyampinga w’u Rwanda 2017azarara amenyekanye muri iryo joro mu birori bizabera mu ihema rya Camp Kigali.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND