RFL
Kigali

Kaycee yashyize hanze ‘Video’ ya mbere nyuma yo kwegukana irushanwa rya Abbey Star

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:27/10/2016 16:12
0


Nyuma y’uko yegukanye irushanwa rya Abbey Star Project, umuraperi Master Kaycee yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye nshya.



Tariki 20 Kanama 2016 nibwo Master Kaycee yegukanye igihembo gikuru mu irushanwa ryateguwe na Abbey Media group. ‘Abbey Stars Project’ ryari irushanwa ryo kugaragaza impano yo kuririmba ryacaga kuri televiziyo y’u Rwanda.

Nyuma yo kuva muri iri rushanwa, kuri ubu Master Kaycee yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo yise N.O.M.B(None of my business). Ni indirimbo Kaycee avuga ko izongera kwereka abafana be ubuhanga afite mu njyana ya Hip Hop kandi agakomeza gahunda nshya yihaye yo gukora indirimbo igasohokana n’amashusho.

Ati “ Nyuma y’irushanwa nje ndi mushya, ndashaka gukora cyane, nkagaragaza kurushaho impano yanjye, nkajya nkora indirimbo igasohokana n’amashusho yayo no kurushaho kumenyekanisha ibikorwa byanjye.”

Karengera Claude ukoresha Master Kaycee nk’izina ry’ubuhanzi, ni umuhanzi mu njyana ya Hip Hop. Yatangiye muzika mu mwaka wa 2007. Agitangira muzika nibwo yahise atangira amasomo ya kaminuza muri ULK. Kubifatanya byombi avuga ko aribyo byatumye atabasha kumenyekanisha ibikorwa bye ariko kuri ubu akaba ahamya ko  aricyo gihe cye ngo yigaragaze nk’umuhanzi ushoboye.

Reba hano amashushio ya N.O.M.B ya Master Kaycee 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND