RFL
Kigali

Katy Perry yatangaje abo bakundanye kuva kuwo bagiranye ibihe byiza kugeza kuwo bagiranye ibihe bibi

Yanditswe na: Editor
Taliki:13/06/2017 18:41
0


Umuhanzi Katy Perry mu kiganiro cyitwa’Weekend-long live stream’ asanzwe akora ku bufatanye n’urubuga rwa Youtube, yatangaje urutonde rugizwe n’abagabo batatu yakundanye nabo.



Katy Perry yatangaje aba bakunzi be ahereye kuwo bagiranye ibihe byiza mu rukundo rwabo kugeza kuwo bagiranye ibihe bibi.Iki ni ikiganiro yagiranye n’uwitwa James Corden ku cyumweru. Muri iki kiganiro kiba kirimo gusubiza ibibazo utomboye,Katy Perry yisanze agomba gusubiza ikibazo kijyanye no gutanga urutonde rw’abantu batatu bazwi aheruka gukundana nabo akurikije ibihe byiza bagiranye mu buryamo.Uyu muhanzi yabanje kugorana gusa nyuma aza gusubiza iki kibazo.

Katy Perry yahereye ku mugabo witwa Diplo w’imyaka 38 y’amavuko, avuga ko ari we bagiranye ibihe bibi wa mbere. Ku mwanya wa kabiri hakurikiyeho uwitwa Orlando Bloom w’imyaka 40 y’amavuko batandukanye mu kwezi kwa Gashyantare 2017 nyuma hakaza uwitwa John Mayer.

Inkuru dukesha urubuga People ivuga ko Katy Perry mu magambo ye yavuze ko aba bose bavuzwe kuri uru rutonde bari abakunzi beza ariko ko atabura kubagereranya,avuga ko aba bose bahuriraga ku kintu kimwe cyo gushaka ku menya ubuhanga afite mu gutegura Sanduwici(Sandwitches),yongeyeho ko agifitiye  icyizere uwitwa Josh Groshan w’imyaka 36 y’amavuko bigeze gukundana mu mwaka wa 2009.

Image result for Katy Perry and John Mayer

Katy Perry avuga ko John Mayer ari we bagiranye ibihe byiza cyane

Image result for Katy Perry and Orlando Bloom

Katy Perry na Orlando Bloom wahoze ari umukunzi we

Image result for Katy Perry and Diplo

Katy Perry avuga ko Diplo ari we bagiranye ibihe bibi

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND