RFL
Kigali

Katy Perry yaciye ipantalo yari yambaye yereka abafana

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:19/04/2018 17:44
0


Umuririmbyi Katy Perry yaciye ipantalo yari yambaye imbere y’abafana b’irushanwa ry’impano American idol ndetse aranahindukira abereka neza, aseka n’igitwenge cyo hejuru cyane.



Mu cyiciro gishya cy’iri shanwa rya American Idol, Katy Perry nk’ummwe mu bagize akanama nkemurampaka akomeje kugaragaza udushya. Nyuma yo gusoma ku mugaragaro umwe mu bitabiriye irushanwa mu kwezi gushize, kuri iyi nshuro yaciye ipantalo ye imbere y’abafana, arahindukira arabereka. Nyuma yo guca ipantalo yari yambaye mu irushanwa nk’umukemurampaka yasetse cyane ati “Maze guca ipantalo yanjye."

Image result for katy perry split pants images

Katy Perry yereka abafana uburyo yaciye ipantalo ye

Ahaguruka yizengurutsa yereka abafana bari bitabiriye iki cyiciro cya American idol, Lionel Richie bari kumwe mu kanama nkemurampaka yagerageje kumuhishira ariko Katy Perr yaramwangira, kuko yashakaga kwereka abafana, birangira ahindukiye arabereka. Icyakora umudozi yatabaye amushyiriraho akantu gakingiriza Katy Perry aragaruka aricara.

Katy Perry akoze ibi nyuma yo kugerageza kubyinana n’uwarushanwaga aragwa , Lionel Richie nabwo agerageza kumuramira, ariko yari yatinze. Kubera inkweto ze ndende n’ikanzu ngufi yari yambaye Katy yaguye inshuro 2, agerageza kwiramira.

Image result for katy perry falls down in american idols

Katy Perry agwa

Ibi bikorwa bitangaje bya Katy bije bikurikiye kandi gusoma umwe mu bahatanaga imbere y’imbaga mu kwezi gushize mu irushanwa rya American Idol.

Image result for katy perry imageKaty Perry asoma uwahatanaga muri American idol






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND