Kate Bashabe ni umukobwa ubusanzwe uzwi cyane hano mu Rwanda nk’umunyamideri ukomeye. Ni umukobwa ufite iduka ricuruza imyenda rizwi nka Bshabe House. Kuri ubu yamaze kwinjira muri muzika aho ari gukora ku ndirimbo ye nshya izasohoka mu minsi iri imbere ikazaba indirimbo ahuriyemo n’abahanzi benshi b’ibyamamare hano mu Rwanda.
Amakuru y’iyi ndirimbo yavuye imbere mu bantu ba hafi ba Kate Bashabe bazi neza iby’uyu mushinga w’indirimbo. Uwahaye amakuru Inyarwanda.com yatangarije umunyamakuru ko hari umushinga w’indirimbo Kate Bashabe yatangiye akaba ari indirimbo izahuriramo abahanzi benshi bakomeye hano mu Rwanda barimo The Ben, Meddy, Christopher, Riderman n'abandi benshi bazumvikana muri uyu mushinga w’indirimbo watangijwe na Kate Bashabe. Amakuru agera ku Inyarwanda.com ni uko uyu mukobwa we yamaze no kuririmba ibye muri iyi ndirimbo.
Kate Bashabe kuri ubu uri gukora indirimbo azahuriramo n'abahanzi banyuranye b'ibyamamare
Usibye Kate Bashabe abandi benshi bamaze kumenyeshwa ko bazaririmba muri iyi ndirimbo ariko ntabwo bararimbamo n'ubwo bamaze kubimenyeshwa ndetse n’umubare wose w’abahanzi bazaririmba muri iyi ndirimbo nturamenyekana kuko hashobora kongerwamo abandi cyangwa n'abateganyijwe ntibaboneke. Iyi ndirimbo ya Kate Bashabe cyangwa se Kate Payton nk'uko akunda kwiyita aya mazina yose iri gukorwa mu ibanga rikomeye ndetse amakuru agera ku Inyarwanda.com ahamya ko iri gukorwa na Bob Prod umugabo muri iyi minsi ugezweho mu gutunganya indirimbo z’abahanzi.
Ubwo umunyamakuru yifuzaga kumenya byinshi kuri iyi ndirimbo twagerageje kuvugisha Kate Bashabe ariko ntiyabasha kwitaba telefone ye. Si ubwa mbere Kate Bashabe kuririmba kuko kuva na cyera yakunze kugerageza ibijyanye no kuririmba n'ubwo atakunze kubigira umwuga.
TANGA IGITECYEREZO