Umunyamideli akaba na Rwiyemezamirimo ufite inzu imurika imideri izwi nka Kabash Fashion House, Kate Bashabe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Ukuboza 2017 abinyujije muri iyo nzu ‘Kabash’ yifurije Noheli nziza abana batishoboye bagera kuri 500 barererwa muri ‘Association Mwana Ukundwa’.
Abo bana bo mu karere ka Huye, bagenewe ibikoresho birimo igikapu cyo gutwaramo ibikoresho by’ishuri, amakaye, amakaramu n’ibindi bikoresho bitandukanye by’ishuri. Kate akaba ahamya ko iki gikorwa cyo gufasha atari ubwa mbere agikoze ariko uyu mwaka yifuje kugisangiza n’abandi ndetse akaba yanahisemo gutanga ibikoresho by’ishuri kuko amashuri ari hafi gutangira kandi akaba azi bimwe mu bikoresho umunyeshuri akenera.
Kate yishimanye n'aba bana abifuriza iminsi mikuru myiza anabaha ibikoresho by'ishuri
Kate yavuze ko atatekereje ku myambaro cyangwa ibiribwa, ahubwo kuko abanyeshuri bari mu biruhuko yatekereje ibikoresho by’ishuri kugira ngo abashe kugira uruhare mu myigire y’aba bana cyane ko ari abana batishoboye bashobora kugorwa cyane no kubona ibikoresho kuko n’ubwo ‘Association Mwana Ukundwa’ ibafasha ikabarera ariko igihe kigera bagataha mu rugo iwabo nk’uko Rose Mukankaka umuyobozi w’iyo Asosiyasiyo yabitangaje.
Kate yatekereje ibikoresho by'ishuri kuko amashuri ari hafi gutangira
Abana bahawe ibikoresho bagaragaje ibyishimo batewe n'igikorwa bakorewe, banemeza ko kubifuriza Noheli n’Ubunani byabashimishije cyane kuko ngo bajyaga babyumva ahandi bakibaza niba koko bibaho, ubu babyemeye ko bibaho.
Abana bishimiye ibikoresho bahawe
Muri iki gikorwa Kate yaherekejwe n’ibyamamare bitandukanye birimo umuririmbyi Mani Martin wanarerewe muri iki kigo cya ‘Association Mwana Ukundwa’ na Christopher baririmbiye abana bahawe ubufasha bakishima ndetse na Jay Rwanda, Rudasumbwa wa Afurika hakaba hari n’abayobozi batandukanye bo mu Karere ka Huye nka Mayor w’ako karere, Kayiranga Muzuka Eugene, Vice-Mayor ushinzwe Imibereho Myiza y’abaturage, abayobozi b’Ingabo na Polisi n’abandi.
Man Martin na Christopher ni bo bahanzi bataramiye aba bana
ANDI MAFOTO:
Jay Rwanda, Rudasumbwa wa Afurika yifatanyije na Kate muri iki gikorwa
Abayobozi mu nzego z'umutekano (Ingabo na polisi) bari bitabiriye iki gikorwa
Abana bahawe ibikoresho birimo amakayi, amakaramu, ibikapu n'ibindi
Abana batewe inkunga bishimiye iki gikorwa
AMAFOTO: KT & Eachamps
TANGA IGITECYEREZO