RFL
Kigali

Katauti , Nkunzingoma na Romami ni bo batoza bashya batangije imyitozo ya Rayon Sports – AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:25/07/2017 12:52
0


Kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Nyakanga 2017 ni bwo Rayon Sports Fc yatangiye imyitozo ikaba yayobowe n'abatoza bashya b’iyi kipe ari bo Katauti Hamad wagizwe umutoza wungirije, Nkunzingoma Ramadhan utoza abazamu ndetse na Romami Marcel ushinzwe kongerera abakinnyi ingufu mu ikipe.



Nubwo bikiri agatereranzamba kuri KAREKEZI Olivier wagizwe Umutoza Mukuru wa Rayons Sport ariko akaba ataraza, ntibyabujije ko iyi kipe itangira imyitozo. Mu myitozo y'uyu munsi ikipe yaburaga abakinnyi bari bataragera mu gihugu nka Kwizera Pierrot,Nahimana Shasir,Tidiane Kone, Manzi Thierry, Mughen Fabrice batarongererwa amasezerano,  Rwatubyaye Abdul ufite imvune ndetse na Bakame wari ku kibuga ariko utakoze imyitozo. Abandi batakoze imyitozo ni Muhire Kevin, Mugabo Gaby, Niyonzima Olivier Sefu.

Abakinnyi bose bashya ba Rayon Sport bakoze imyitozo barimo Nyandwi Sadam, Rutanga Eric, Yousuf Habimana Mugisha Gilbert hakiyongeraho Radjou we wanakoraga imyitozo.

REBA AMAFOTO:

rayon sportAbafana bari benshi ku kibuga

rayon sportMugisha Gilbert (wa kabiri uturutse i buryo) na Radjou( wa kabiri uturutse i bumoso) bakoze imyitozo muri Rayon Sportsrayon sportAbakinnyi barimo abakiri bato  bakoze imyitozo muri Rayon Sports

rayon sportRwarutabura arahageze...

rayon sportrayon sportHabimana (ubanza i bumoso ) Rayon yamuguze muri Mukura ubu ari gukora imyitozorayon sportrayon sport

Katauti Hamad akoresha imyitozo ye ya mbere muri Rayon Sports

rayon sportRomami Marcel akoresha imyitozo

rayon sportrayon sportNkunzingoma Ramadhan mu myitozo ya Rayon Sports atoza abazamu

rayon sportrayon sportGacinya Chance Denis ari kumwe na Bakame kapiteni wa Rayon Sports bitegereza uko imyitozo imezerayon sportrayon sportNyandwi Sadam Rayon yaguze muri Espoir asuhuza abakunzi ba rayon Sportsrayon sportrayon sportrayon sportrayon sportrayon sportrayon sportHamad Katauti atanga amabwiriza ku bakinnyi ba Rayon sportsrayon sportrayon sportrayon sportRomami Marcel ajya inama na Katautirayon sportNkunzingoma Ramadhan mu myitozo ya Rayon Sports

rayon sportAbakinnyi bakoze imyitozo morali yari yose

AMAFOTO: NSENGIYUMVA Emmy/INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND