Umukinnyi wa Filime wo mu gihugu cya Tanzaniya; Irene Uwoya uzwi ku izina rya Oprah ari mu Rwanda guhera mu cyumweru gishize, akaba akomeje kugirana ibihe byiza n’umugabo we Ndikumana Hamad Katauti aho bibera i Rusizi ndetse bakaba bashimangira ko urukundo rwabo ruzira iherezo, bakamagana abibeshya ko batandukanye.
Nyuma y’amakuru menshi yagiye avuga ko umukinnyi w’umupira w’amaguru Ndikumana Hamad Katauti yatandukanye n’umugore we Irene Uwoya uzwi nka Oprah muri sinema ya Tanzaniya, uyu muryango washimangiye ko n’ubwo abantu bavuga ibyo bashaka bo bakundana cyane kandi nta kizigera kibatandukanya, ibihe byiza barimo bikaba bigaragaza ko urukundo hagati yabo ari rwose.
Oprah na Katauti bakomeje kugirana ibihe byiza mu Rwanda
Mu kiganiro umunyamakuru wa Inyarwanda.com yagiranye na Ndikumana Hamad Katauti, uyu mukinnyi w’umupira w’amaguru usigaye akina mu ikipe ya Espoir FC yo mu Ntara y’Uburengerazuba mu karere ka Rusizi, yashimangiye ko atigeze atandukana n’umugore we ndetse ko babanye neza kurusha uko abantu babitekereza, uyu mugore we akaba yaraje kumusura mu Rwanda nk’uko nawe ajya akunda kujya kumureba muri Tanzaniya kuko kuba batabana umunsi ku wundi biterwa n’akazi bakora katabibemerera.
Bakomeje kugaragaza ko urukundo hagati yabo ari rwose
Mu magambo y’icyongereza Katauti ati: “I love forever my lovely and beautiful wife, no matter what people say we will always be together and happy”. Tugenekereje mu Kinyarwanda yagize ati: “Nkunda by’iteka ryose umugore wanjye mwiza kandi w’igikundiro, ibyo abantu bavuga byose tuzahora turi kumwe kandi twishimye”.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO