RFL
Kigali

Katauti na Oprah bakomeje kugirana ibihe byiza i Rusizi bananyomoza abibwira ko batandukanye - AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:17/11/2014 8:41
5


Umukinnyi wa Filime wo mu gihugu cya Tanzaniya; Irene Uwoya uzwi ku izina rya Oprah ari mu Rwanda guhera mu cyumweru gishize, akaba akomeje kugirana ibihe byiza n’umugabo we Ndikumana Hamad Katauti aho bibera i Rusizi ndetse bakaba bashimangira ko urukundo rwabo ruzira iherezo, bakamagana abibeshya ko batandukanye.



Nyuma y’amakuru menshi yagiye avuga ko umukinnyi w’umupira w’amaguru Ndikumana Hamad Katauti yatandukanye n’umugore we Irene Uwoya uzwi nka Oprah muri sinema ya Tanzaniya, uyu muryango washimangiye ko n’ubwo abantu bavuga ibyo bashaka bo bakundana cyane kandi nta kizigera kibatandukanya, ibihe byiza barimo bikaba bigaragaza ko urukundo hagati yabo ari rwose.

katauti

Oprah na Katauti bakomeje kugira ibihe byiza

katauti

Oprah na Katauti bakomeje kugirana ibihe byiza mu Rwanda

Mu kiganiro umunyamakuru wa Inyarwanda.com yagiranye na Ndikumana Hamad Katauti, uyu mukinnyi w’umupira w’amaguru usigaye akina mu ikipe ya Espoir FC yo mu Ntara y’Uburengerazuba mu karere ka Rusizi, yashimangiye ko atigeze atandukana n’umugore we ndetse ko babanye neza kurusha uko abantu babitekereza, uyu mugore we akaba yaraje kumusura mu Rwanda nk’uko nawe ajya akunda kujya kumureba muri Tanzaniya kuko kuba batabana umunsi ku wundi biterwa n’akazi bakora katabibemerera.

katauti

Bakomeje kugaragaza ko urukundo hagati yabo ari rwose

Bakomeje kugaragaza ko urukundo hagati yabo ari rwose

katauti

Mu magambo y’icyongereza Katauti ati: “I love forever my lovely and beautiful wife, no matter what people say we will always be together and happy”. Tugenekereje mu Kinyarwanda yagize ati: “Nkunda by’iteka ryose umugore wanjye mwiza kandi w’igikundiro, ibyo abantu bavuga byose tuzahora turi kumwe kandi twishimye”.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • alin9 years ago
    wapi kwijira mubakundana bibi.usibye ko namwe mutubesha.opra nabgo akubaha habe na gato.nimwe mwishira kukarubanda
  • 9 years ago
    nukuri birashimishije
  • 9 years ago
    nukuri birashimishije
  • aime9 years ago
    muzira abikundaniye!!!none ko bombi ari aba star muragirango babeho bate? mubareke sh courrage irene
  • aime9 years ago
    muzira abikundaniye!!!none ko bombi ari aba star muragirango babeho bate? mubareke sh courrage irene





Inyarwanda BACKGROUND