RFL
Kigali

Karrueche Tran yishinganishije avuga ko Chris Brown bahoze bakundana ashaka kumwica

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:22/02/2017 14:05
0


Uyu mukobwa wakundanye na Chris Brown igihe kigufi yamaze kwishinganisha ndetse ubu Chris Brown ntiyemerewe kumwegera nibura muri metero 100, ibi byatewe n’uko ngo Chris Brown yabwiye bamwe mu nshuti ze ko azarasa Karrueche.



Karrueche yarahiriye imbere y’urukiko yemeza neza ko Chris Brown yabwiye bamwe mu nshuti ze ko azamwica ndetse ngo yanavuze ko mu gihe atari we bari gukundana nta wundi ugomba kumutereta, akaba ari yo mpamvu ateganya kuzamurasa aho kugira ngo amubone ateretwa n’abandi basore.

Ibi biza byiyongera ku kuba Chris Brown agikundana na Karrueche n’ubundi yaramukubitaga, ibi kandi bikaba bishobora kuba byarabaye mu gihe Chris Brown yari atarakira ibihano yahawe ubwo yakubitaga Rihanna. Muri iki kirego kandi Karrueche anavuga ko Chris Brown yanagerageje guhohotera umwe mu nshuti ze akamutera icupa ry’inzoga.

Chris Brown na Karrueche Tran bakiri mu rukundo

Ibi ngo ni byo byagaragarije Karrueche ko Chris Brown akomeje kubyo yavuze byo kumurasa yitabaza inkiko. Urukiko rwahise rwanzura ko Chris Brown atagomba kwegera Karrueche, mama we na musaza we nibura muri metero 100.

Source: TMZ






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND