RFL
Kigali

Karongi: Igitaramo cya The Mane Simbuka Tour cyabanjirijwe n'imvura ariko abafana baranga baruzura-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:17/11/2018 11:13
2


Kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Ugushyingo 2018 mu karere ka Karongi ahitwa i Rubengera ni ho hatangiriye ibitaramo bya The Mane 'Simbuka Tour' bizazenguruka u Rwanda aho abahanzi babarizwa muri The Mane bazaba bataramira abatuye mu duce tunyuranye gusa.



Iki gitaramo kibimburira ibindi cyabanjirijwe n'imvura nyinshi yaguye mu karere ka Karongi, aha hakaba haguye imvura yahereye saa munani z'amanywa igahita saa kumi n'ebyiri. Abakurikiranira hafi ibya muzika bari batangiye gutekereza ko igitaramo kitakibaye. Ahagana mu ma saa mbiri z'umugoroba ni bwo abantu bari baturutse imihanda yose mu misozi ituranye na Rubengera bakoraniye kuri Centre Ubucuti i Rubengera.

Nyuma y'uko abantu bitabiriye, abahanzi bakomoka mu karere ka Karongi bakizamuka bahawe umwanya barigaragaza. Nyuma y'aba bahanzi banyuranye ibirori byatangijwe na Marina, Queen Cha na Safi Madiba wasoje igitaramo. Aba bahanzi bose bashimishije bikomeye abakunzi ba muzika bari benshi muri iki gitaramo.

Nyuma yo kuva muri aka gace aba bahanzi bajyabajya gutaramira i Rusizi ahasanzwe habera imurikagurisha (Expo Ground) mu gitaramo kigomba kuba kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Ugushyingo 2018. Nyuma yo kuva mu ntara y'Uburengerazuba aba bahanzi bazahita bajya gutaramira mu ntara y'Amajyepfo.

Mu ntara y'Amajyepfo abahanzi bo muri The Mane bakazatangira bataramira i Huye muri kaminuza y'u Rwanda (Grand Auditorium) tariki 23 Ugushyingo 2018 naho tariki 24 Ugushyingo 2018 bazataramira muri stade ya Nyamagabe. Ni ibitaramo bizakurikirwa n'ibyo mu ntara y'Amajyaruguru n'Iburasirazuba. Nk'uko umuyobozi wa The Mane yabitangarije Inyarwanda.com ngo amatariki y'ibi bitaramo yo bazayashyira hanze mu minsi iri imbere cyane ko hari ibyo bakiri kurangiza bashyira ibintu ku murongo.

The Mane

The Mane

Abahanzi bakizamuka bahawe umwanya 

The Mane

Umushyushyarugamba wari uyoboye ibirori yari Bosqizo uzwi nka Fatakumavuta

The Mane


Marina

The Mane

Marina imbere y'abafana i Rubengera

The Mane

The Mane

The Mane

The Mane

Queen Cha imbere y'abafana ba muzika i Rubengera

The Mane

Byari byaryoshye

The Mane

The Mane

The Mane

The Mane

Safi Madiba niwe wasoje igitaramo asusurukije abaturage b'i Rubengera






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Shenge5 years ago
    Safi wagiye wogosha ibyo bicakwaha byawe
  • nkaka 5 years ago
    Ariko se madamu wa Safi yagiye amufasha kugira isuku yo mu kwaha kweli ndumiwe pe !





Inyarwanda BACKGROUND