RFL
Kigali

Karimi ka shyari,Urabaruta,...bimwe mu byibukirwaho Sebanani Andre wazize Jenoside yakorewe Abatutsi -AMATEKA YE

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:9/04/2017 11:52
0


Sebanani Andereya yari umunyamakuru n’umuhanzi ukundwa cyane ndetse ugikundwa na benshi n'ubwo atakiriho. Indirimbo nka Urabaruta, Karimi ka shyari, Zuba ryanjye, Urwo ngukunda ni cyimeza, Mama Munyana, Nkumbuye umwana twareranywe, Susuruka yaririmbanye n’umufasha we n'izindi ni urwibutso rukomeye yasigiye Abanyarwanda.



Uretse indirimbo ze zakunzwe cyane, Sebanani Andre yari azwi cyane mu makinamico akinanye ubuhanga n’ubu agikundwa n’abanyarwanda. ‘Nzashira ingurugunzu nkiri Ngangi’, ‘Icyanzu cy’Imana ‘(Uwera) n’izindi ni zimwe mu makinamico yamenyekanyemo cyane ndetse ubuhanga yazikinanyemo bituma benshi badashobora kumwibagirwa.

Sebanani André yavutse mu 1952, avukira mu cyahoze ari Komini Kigoma Perefegituraya  Gitarama, ubu akaba ari Akarere ka Nyanza, Intara y’Amajyepfo. Amashuri yisumbuye yayize i Shyogwe nyuma aza gukomereza muri “Collège Officiel de Kigali: COK” aho yaje kwirukanwa hagati ajya gukora nk’umucungamari muri TRAFIPRO i Kabgayi.

Nk’uko tubikesha icyahoze ari Inama y’Igihugu y’Itangazamakuru, Sebanani yaje gukora kuri Radiyo Rwanda muri gahunda zitandukanye zirimo: “Discothèque-Phonotèque” ya Radiyo Rwanda, Urwenya”Ubuvanganzo bw’umwimerere Nyarwanda”, Umukinnyi w’ikinamico mu itorere “Indamutsa”.

Résultat de recherche d'images pour "Sebanani Andereya"Abana ba Sebanani Andre

Tariki ya 01 Nzeli 1979 yashakanye na Mukamulisa Anne Marie, babyarana abana bane aribo: Sheja Eliane, wavutse mu 1981, Damarara Diane, wavutse mu 1984, Shyengo Frida, wavutse mu 1985 na Songa Aristide ariwe bucura wavutse mu 1988, ndetse uyu bucura nyina akaba yaravugaga ko atazi se neza kuko agize imyaka ibiri mu 1990, Sebanani yahise afungwa mu bo Leta yariho yitaga ibyitso by’inkotanyi.

Ubwo yafungurwaga mbere y’uko yicwa mu gihe cya Jenoside, ubuyobozi bwa ORINFOR bwanze kumusubiza mu kazi ngo ntibakorana n’ibyitso. Nyina w’aba bana bose we yagize amahirwe yo kurokoka Jenoside gusa yaje kwitaba Imana azize indwara muri Nzeli umwaka wa 2015.

Kubera urukundo rwamurangagwaho byatumye umufasha we amutura indirimbo y’urwibutso yise “Uracyariho”. Mukakalisa wari wagize amahirwe yo kurokoka Jenoside ariko akaba yaraje guhitanwa n’indwara muri Nzeli 2015, yavugaga ko iyi ndirimbo yayikoze mu rwego rwo kugaragaza ko n’ubwo Sebanani yavuye mu bamukunda, ariko ko bakimuzirikana kandi ko umuhanzi adapfa kuko ibihangano bye bituma aguma mu mitima y’abari bamuzi aho usanga abantu benshi bamwibukira mu ndirimbo ze ndetse n’amakinamico atandukanye.

Uyu mufasha we yakomezaga avuga ko kuba Sebanani atakiriho bitavuze ko yazimye kuko yasize abana baseruka mu izina rye, kandi ngo yapfuye mu buryo bw’umubiri ariko roho ye iracyari kumwe n’umuryango we ari na yo mpamvu yamutuye iyo ndirimbo.

Résultat de recherche d'images pour "Sebanani Andereya"

Sebanani Andre

Sebanani kandi yari afite impano yo kwicurangira akoresheje ibyuma bya kizungu nka piano, gitari kuvuza ingoma n’ibindi. Mu mwaka wa 1973 ni bwo yinjiye mu itsinda (orchestre) ryitwaga “Vox Populi” nyuma yaho Sebanani na bagenzi be batangije orchestre “Impala” yakunzwe ndetse kugeza n’ubu igikungwa na benshi, kuva icyo gihe ngo banahise bamuha akazina k’akabyiniriro ka “Pépé la Rose”.

Nyakwigendera Sebanani ni we wabaye umuhanzi mu muryango w’iwabo ari na yo mpamvu Mukamulisa yemezaga ko inganzo ye nta handi yayikomoye uretse kuba yarabyiyumvagamo gusa.

Sebanani yari afite ibihangano by’umwimerere we, kandi yibandaga cyane ku buzima busanzwe, kwerekana ibitagenda iyo yabonaga ibintu bizamba mu muryango Nyarwanda ndetse no ku rukundo. Mukamulisa yagize ati “ Sebanani iyo yajyaga guhanga yarabanzaga akitegereza uko umuryango Nyarwanda uhagaze ku gihe cye ahereye ku baturanyi be ba hafi, yaririmbaga urukundo rwa kivandimwe agamije kurubyutsa kuko urwa benshi rwari rwarakonje ndetse n’urw’abasore n’inkumi”.

Nyakwigendera Sebanani Andereya yari umuntu urangwa n’urugwiro ndetse ugasanga arangwa no gususurutsa abo bari kumwe akoresheje ibiganiro bisetsa. Sebanani yakundaga kwegera abana be akabigisha kwanga umugayo n’umushiha nk’uko mu buhanzi bwe habaga higanjemo amagambo yamagana urwango, amatiku, kwivanga, munyangire, n’ibindi.

Sebanani yagiraga abantu inama nk’uko byumvikana cyane mu butumwa bukubiye mu ndirimbo ye yise “Karimi ka shyari”, aho yakanguriraga abantu kurangwa n’umutima ukunda batababazwa n’ibyiza abandi bagezeho. Nyakwigendera Sebanani yararirimbaga akaba n’umuyamakuru wa Radiyo Rwanda, akaba yarishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.

Kanda hano wongere wumve zimwe mu ndirimbo z'ibihe byose za Sebanani Andre 

Nyuma ya bimwe mu byaranze amateka ya Sebanani Andereya, tubararikire kubagezaho abandi bahanazi bagenzi be nabo twabuze muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Inkuru:Ububiko/inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND