RFL
Kigali

Kanyombya yatanze inama ku rubyiruko rugiye kurushinga-VIDEO

Yanditswe na: Editor
Taliki:11/10/2017 15:43
0


Kayitankore Ndjoli wamamaye muri filimi zo mu Rwanda ku izina rya Kanyombya,yaganiriye na Inyarwanda.com atanga ubutumwa ku rybyiruko rugiye kurushinga. Ni mu kiganiro kigaragaza amashusho twagiranye na Kanyombya.



Nta minsi myinshi ishize tubagejeje ho uburyo Kanyombya yatangije bwo gufasha abakizamuka muri cinema nyarwanda ndetse no mu bihugu bihanye imbibi n’u Rwanda, ubu Kayitankore Ndjoli yagiriye inama rubyiruko rufite umushinga wo kubaka urugo.

Uyu mukinnyi wa filimi mu Rwanda mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com yagiriye inama urubyiruko rufite umushinga wo kubaka urugo ati "Niba ushaka umugeni, ikintu jya nsaba urubyiruko nuko badashaka amafaranga, kuko igihe azabura uzata urugo kuko n'inda iba yakujyanye"

Kanyombya akomeza avuga ko kumenyekana kuri we byamuhaye ijambo aho asigaye ajya no gusabira bamwe mu bageni babimusaba. Sibyo gusa kuko ubu asigaye ahabwa umwanya mu birori bitandukanye ngo asetse abahateraniye. Kanyombya abona gukina filime ari kimwe mu byamuzamuye bigatuma agaragaza impano nyinshi afite.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA KANYOMBYA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND