Nyuma y’ibyumweru 3 amaze ashyize hanze indirimbo yise Munsi y’umukandara,umuhanzi Naason yafashe amashusho yayo. Naason akaba yishimira uburyo abafana b’umuziki bishimiye iyi ndirimbo akaba ari nayo mpamvu yahisemo kwihutisha ifatwa ry’amashusho azagaragaramo n’umunyarwenya Kanyomba.
Mu kiganiro inyarwanda.com yagiranye na Naason ubwo twamusangaga mu ifatwa ry’amashusho y’iyi ndirimbo, twatangiye tumubaza aho yakuye igitekerezo cyo gukora indirimbo Munsi y’umukandara.
Umunyarwenya Kanyombya azagaragara mu mashusho y'indirimbo Munsi y'umukandara
Mu magambo ye yagize ati” Iyi ndirimbo nayikomoye ku nsigamigani yo mu gihugu cy’abaturanyi cya Congo(RDC) ivuga ko munsi y’umukandara nta cyubahiro kihaba .Umugabo wayiciye yitegereje ukuntu usanga umugabo yiyubashye ariko wakurikirana ugasanga aryamana n’umukozi akoresha mu rugo asize umugore we w’ikizungerezi, umugabo ufite igitinyiro mu bandi ariko akajya kugura abakobwa bicuruza ku muhanda cyangwa se ugasanga yafashe akana gato ku ngufu, ..niho yahereye yemeza ko munsi y’umukandara nta cyubahiro kihaba(Au bas de la ceinture il n’ya pas la sagesse).”
Aba bakobwa bari mu bafashishije Naason mu ifatwa ry'amashusho
Naason yakomeje agira ati ”Iyi nsigamigani niyo nakomoyeho igitekerezo nkora iyi ndirimbo inahuye n’ubuzima busanzwe tubamo bwa buri munsi . Nkaba narashimishijwe n’ukuntu abantu bayishimiye ari nabyo byatumye nihutisha ifatwa ry’amashusho ngo agere ku bafana banjye ku buryo bwihuse”
Reba amafoto anyuranye y'uko byari byifashe :
Umuhanzi S/SGT Robert azaba ari muri aya mashusho
Iade Clementine umenyerewe muri filimi y'uruhererekane"Inshuti-Friends" nka Mariya, azagaragara akinana na Kanyombya mu ndirimbo ya Naason
Izi mbyino nazo zizagaragaramo
Kanda hano wumve indirimbo Munsi y'Umukandara ya Naason
Naason yatangaje ko amashusho y’iyi ndirimbo yafashwe na Producer Bagenzi Bernard, afatirwa mu gace ka Gikondo ndetse no mu kabyiniro ka Kaizen gaherereye ku Kabeza, Kigali . Itunganywa ry’aya mashusho rikazaba ryarangiye mu mpera z’icyumweru gitaha ari nabwo azayigeza ku bafana be ndetse n’abakunzi b’umuziki muri rusange.
Iyi ndirimbo Munsi y’umukanda , umuhanzi Naason akaba yarayikoreye mu nzu itunganya umuziki ya CB Records ari nayo ari gukoreramo muri iyi minsi ndetse akaba atangaza ko yishimiye uburyo bari gufatanya gukomeza guteza imbere muzika ye.
R.Christophe
TANGA IGITECYEREZO