RFL
Kigali

Urwenya rwa Kanyombya, udushya n'imbyino zinyuranye nibyo bizagaragara mu mashusho y'indirimbo nshya ya Naason - Amafoto

Yanditswe na: Alphonse Mukundabantu
Taliki:19/12/2014 13:57
14


Nyuma y’ibyumweru 3 amaze ashyize hanze indirimbo yise Munsi y’umukandara,umuhanzi Naason yafashe amashusho yayo. Naason akaba yishimira uburyo abafana b’umuziki bishimiye iyi ndirimbo akaba ari nayo mpamvu yahisemo kwihutisha ifatwa ry’amashusho azagaragaramo n’umunyarwenya Kanyomba.



Mu kiganiro inyarwanda.com yagiranye na Naason ubwo twamusangaga mu ifatwa ry’amashusho y’iyi ndirimbo, twatangiye tumubaza aho yakuye igitekerezo cyo gukora indirimbo Munsi y’umukandara.

Kanyombya

Umunyarwenya Kanyombya azagaragara mu mashusho y'indirimbo Munsi y'umukandara

Mu magambo ye yagize ati” Iyi ndirimbo nayikomoye ku nsigamigani yo mu gihugu cy’abaturanyi cya Congo(RDC) ivuga ko munsi y’umukandara nta cyubahiro kihaba .Umugabo wayiciye yitegereje ukuntu usanga umugabo yiyubashye ariko wakurikirana ugasanga aryamana n’umukozi  akoresha mu rugo asize umugore we w’ikizungerezi, umugabo ufite igitinyiro mu bandi ariko akajya kugura abakobwa bicuruza ku muhanda cyangwa se ugasanga yafashe akana gato ku ngufu, ..niho yahereye yemeza ko munsi y’umukandara nta cyubahiro kihaba(Au bas de la ceinture il n’ya pas la sagesse).”

 

Naason

Aba bakobwa bari mu bafashishije Naason mu ifatwa ry'amashusho

Naason yakomeje agira ati ”Iyi nsigamigani niyo nakomoyeho igitekerezo nkora iyi ndirimbo inahuye n’ubuzima busanzwe tubamo bwa buri munsi . Nkaba narashimishijwe n’ukuntu abantu bayishimiye ari nabyo byatumye nihutisha ifatwa ry’amashusho ngo agere ku bafana banjye ku buryo bwihuse

Reba amafoto anyuranye y'uko byari byifashe :

Naason

Umuhanzi S/SGT Robert azaba ari muri aya mashusho

Iade


Iade

Iade Clementine  umenyerewe muri filimi y'uruhererekane"Inshuti-Friends" nka Mariya, azagaragara akinana na Kanyombya mu ndirimbo ya Naason

Naason

Naason

Naason

Naason

 Naason

Naason

 Naason

Izi mbyino nazo zizagaragaramo

Kanda hano wumve indirimbo Munsi y'Umukandara ya Naason

Naason yatangaje ko amashusho y’iyi ndirimbo yafashwe na Producer Bagenzi Bernard, afatirwa mu gace ka Gikondo ndetse no mu kabyiniro ka Kaizen gaherereye ku Kabeza, Kigali . Itunganywa ry’aya mashusho rikazaba ryarangiye mu mpera z’icyumweru gitaha ari nabwo azayigeza ku bafana be ndetse n’abakunzi b’umuziki muri rusange.

Iyi ndirimbo Munsi y’umukanda , umuhanzi Naason akaba yarayikoreye mu nzu itunganya umuziki ya CB Records ari nayo ari gukoreramo muri iyi minsi ndetse akaba atangaza ko yishimiye uburyo bari gufatanya gukomeza guteza imbere muzika ye.

R.Christophe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • alice 9 years ago
    Bro courage twari tugukumbuye cyane ntuzacike intege uri umuhanga
  • nana9 years ago
    Courage naason umwaka utaha turagukeneye muri gumaguma
  • yoya9 years ago
    Courage musaza munsi yumukandara ntacyubahiro kihaba koko
  • iva9 years ago
    Wow naason ndamwemera iyi ndirimbo ivuga ukuri ndayikunda! Hari umuntu uheruka gufatwa yafashe itungo kungufu hhh munsi yumukandara ntacyubahiro koko
  • evode9 years ago
    Naason kuva nakera numuhanga! Ariko se koko kuki mutazamura impano nkizi koko?
  • ntwari emmy9 years ago
    byiza pee! kandi komerezaho bro.
  • matata9 years ago
    wow bite muntu wanjye kotuburanyeho man uranyibuka se? ndakwemera musaza komerezaho niwa mutipe uri muri video abisi
  • tito9 years ago
    Nukuru uyu mwana ni umwe mubahanzi nyarwanga babizi courage nason ngewe nkunda all your songs byumwihariko undwaza umutima
  • 9 years ago
    komerezaho musaza
  • migambi gilbert9 years ago
    Swans ko iyo clip uzaba iyi mwaka none Naason ara nkonvese guma guma arayikwiye burya label zigira agaciro CB records bayitege
  • 9 years ago
    Turagushyigikiye bro
  • 9 years ago
    Naason!nakomereze aho ndamwemera,iyo cLip turayitegereje
  • 9 years ago
    Ah ah ah ahah JMAGAD.A.A.KTGMG
  • Colette2 months ago
    Kumva indirimbo





Inyarwanda BACKGROUND