RFL
Kigali

Kanye West (Ye) yavuze ku busabe bwa Bebe Cool bwo gukorana indirimbo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/10/2018 17:41
0


Umuraperi Kanye West wiyise ‘Ye’ yatangaje ko we na mugenzi we Bebe Cool wo muri Uganda bagiye kureba uko bakorana indirimbo. Abitangaje nyuma y’iminsi micye Bebe Cool yanditse kuri Facebook amusaba ko bakorana indirimbo.



Ejo ku wa kabiri, Kanye West yasuye imfubyi ziherereye mu Ntara ya Wakiso mu kigo cyitwa ‘Masulita’. Muri iki kigo, Kanye West yatanze ibikoresho birimo inkweto zo mu bwoko bwa ‘Yeezy’, ibikoresho bizajya bifasha aba bana kumva umuziki n’ibindi byinshi.

TMZ yanditse ko Kanye West [Ye] yageze muri iki kigo cy’imfubyi akoresheje ibirometero 151 (151Km) avuye aho yari acumbitse ‘Cobe’. Bongo 5 yanditse ko ‘Ye’ n’umuryango we bageze muri aka gace bari mu ndege y’abo bonyine barinzwe n’ingabo za Uganda.

Aganira n’itangazamakuru, Kanye West yabajijwe kuri Bebe Cool wamusabye ko bakorana indirimbo. Abanyamakuru bati “Uri muri Uganda, hari ibiganiro wagiranye na Bebe Cool ku bijyanye n’indirimbo yagusabye ko mwakorana?”. Mu magambo macye, Kanye West [Ye] yasubije ati “Yego, Ibyo ni byo tugiye gukora”.

Kanye West meets President Museveni

Kanye West aherutse guha inkweto Perezida Museveni/ifoto:Internet

Uretse Bebe Cool wasabye Kanye West [Ye] gukorana indirimbo, umuhanzikazi Ykee Benda nawe yifashishije Twitter yandika asaba ko nawe yatekerezwaho.

Ku wa kabiri ni bwo Museveni yahaye Kim Kardashian na Kanye West indege yabo bwite ngo bayikoreshe muri uru rugendo barimo mu ifatwa ry’amashusho ya alubumu Kanye West ari kunononsora. Kanye kandi yahaye Museveni inkweto nawe abagabira inka 10 ndetse abaha n’igitabo yanditse kuri Uganda.

Kanye West meets President Museveni

Perezida Museveni hamwe na Kanye West n'umugore we Kim






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND