RFL
Kigali

Kanye West yateye inkunga Amara Enyia, umugore wiyamamariza kuyobora umujyi wa Chicago

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:25/10/2018 8:47
0


Kanye West, umuraperi wo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika yateye inkunga y'amadolari 73540 umugore wiyamamariza kuyobora umujyi wa Chicago Kanye avukamo.



Uyu mugore w'umwiraburakazi Amara Enyia, aziyamamaza mu matora ateganyijwe mu kwezi kwa kabiri mu mwaka utaha wa 2019. Usibye Kanye West, Amara Enyia anashyigikiwe n'umuraperi Chance the Rapper nawe ukomoka muri uyu mujyi wa Chicago.

Ku bwa Chance the Rapper ngo we ashyigikiye umuntu ushaka ko habaho impinduka kandi ushaka ko abantu bose bafatwa kimwe. Hagati aho mu itangazo abakora mu bikorwa byo kwamamaza Madamu Enyia bashyize ahagaragara, bashimiye Kanye ku bwo kugira ubuntu kwe.

Chance the Rapper yashyigikiye Madamu Enyia wiyamamariza kuyobora akarere k'umujyi ka Chicago

Chance the rapper n'umukandida ashyigikiye

Kanye atanze iyi nkunga hashize iminsi 11 ahuye na Perezida Donald Trump w'Amerika mu biro bya perezida w'Amerika bya White House. Icyo gihe bombi basangiye ifunguro rya saa sita, ariko banaganira ku mavugurura mu magereza ndetse baganira no ku bindi bibazo byo muri politiki.

Enyia avuga ko intego ye natorerwa kuba umuyobozi w'akarere ari ugufasha abakiri bato bashaka gukabya inzozi zo kwinjira muri polikiki. Uyu mukandida avuga kandi ko azashinga banki y'abaturage i Chicago, yizeyeho kuzagabanya ruswa inazamure  ubukungu bw'umujyi wa Chicago.

Abakandida 17 ni bo bamaze kuvuga ko baziyamamaza kuri uwo mwanya w'ubuyobozi bw'akarere k'umujyi ka Chicago.

The Chicago Sun Times






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND