RFL
Kigali

Kanye West yareze kompanyi y’ubwishingizi ashinja kwangiza ibitaramo bye ayisaba miliyoni 100 z’amadorali

Yanditswe na: Fred MASENGESHO
Taliki:2/08/2017 13:37
0


Umuhanzi Kanye West yasabye kompanyi y’iby’ubwishingizi yitwa Lloyd yo mu mujyi wa London ko yamwishyura asaga miliyoni 100 z’amadorali y’Amerika ayishinja kugabanya ibitaramo bye bya Alubumu Saint Pablo yari yateganyije.



Mu nyadiko zikubiyemo iki kirego,Kanye West avuga ko yumvikanye n’iyi kompanyi ko izishyura amafaranga ajyanye n’uko atabonetse cyangwa se yasubitse kimwe mu bitaramo bye, bityo akaba asanga akwiye kwishyurwa nk’uko amasezerano abivuga kuko ngo nyuma yaje kumara iminsi isaga 8 mu bitaro bya UCLA Medical Center mu kwezi k’Ugushyingo 2016 adakora ibitaramo.

Iyi ni ingingo abayobozi ba Llyod batemera kuko ngo basanga Kanye West ari we witeye ibibazo ubwo yijandikaga mu gukoresha ikiyobyabwenge cya marijuana kikamwangiza umutwe bikarangira ajyanjwe mu bitaro aho gukomeza ibitaramo bye.

Kanye West avuga ko ibyo abayobozi b’iyi kompanyi bavuga ari amatakirangoyi ndetse n’urwitwazo rwo kugira ngo batamwishyura amafaranga ye. Iyi kompanyi irimo kumuhimbira ibyaha kugira ngo itamwishyura.

Src:TMZ






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND