Umuraperi w’umunyamerika Kanye West wiyise ‘Ye’ kuri ubu uri kubarizwa muri Uganda hamwe n'umugore Kim, yahaye inkweto Perezida Museveni Yoweli wa Uganda nawe amugabira inka 10. Ni igikorwa cyabaye ku gicamunsi cy’uyu wa mbere tariki 15 Ukwakira 2018.
Kanye West [Ye] na Perezida Yoweri Museveni bagiranye ibiganiro. Museveni yamuhaye inka 10 ndetse n’igitabo yanditse yise ‘Sowing the Mustard sees’. Umunyamabanga w’ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Uganda, Don Wanyama yabwiye Chimpreports ko ibiganiro bya Perezida Museveni na Kanye West [Ye] byibanze ku bugeni n’ubukerarugendo muri Uganda. Iki kinyamakuru kivuga ko mu babonye na Kanye West harimo n’Umuhungu wa Perezida Museveni, Gen.Muhoozi Kainerugaba ndetse n’abandi bo mu muryango we.
Kanye West yahaye inkweto Perezida Museveni wa Uganda
Big Eye yo yanditse ko mu rwenya rwinshi, Perezida Museveni yabwiye Kanye West ko nawe asanzwe ari umuraperi mwiza. Yunzemo ko Kanye West aramutse abyifuje ngo Perezida Museveni yamufasha kuri alubumu ye nshya. Yagize ati “Nanjye ndi umuraperi, niba ushaka ubufasha kuri alubumu yawe, ndi hano niteguye kugufasha.”
Kanye West nawe yamuhaye umuguru umwe w’inkweto zifite ibara ry’umweru, maze agira ati “Ndabikunze n'ubwo ari umwanda muvandimwe.” Kanye West [Ye] ari muri Uganda mu ifatwa ry’amashusho ya alubumu ye yise ‘Yandhi’. Ni urugendo yakoranye n’umugore we w’umunyamideli Kim Kardarshian. Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Uganda birandika ko n’umuraperi Big Sean nawe ari kumwe nabo. Bombi bacumbitse muri ‘Chobe Safari’ iherereye mu Burengerazuba bwa Uganda.
AMAFOTO:
Bombi bagiranye ibiganiro byibanze ku bukerarugendo n'ubugeni muri Uganda
Museveni yahaye Kim Kardashian n'umugabo we 'Ye' impano y'igitabo yanditse
Perezida Musveni yahaye izina rishya Kanye West [Ye] amwita "Kanyesigye Omushiki"
Kim Kardashian [ibumoso], umugabo we 'Ye' ndetse na Perezida Museveni
Umuhungu wa Perezida Museveni [Gen.Muhoozi] yabwiye Kanye West [Ye], ati "Nkiri muto nifuzaga kuba umuraperi. Ariko nyine nkunda indirimbo zawe."
AMAFOTO: BIG EYE/UGANDA
TANGA IGITECYEREZO