RFL
Kigali

Kanye West yahaye impano umwe mu bafana be wavunitse uruti rw’umugongo

Yanditswe na: Fred MASENGESHO
Taliki:19/07/2017 19:04
0


Umuhanzi Kanye West yahaye inkweto igezweho(Yeezy) umufana we wavunitse uruti rw’umugongo uri mu bitaro byitwa Craig,Tyler Wesley ubwo yakoraga impanuka.Ibi abikoze nyuma yo kumva amakuru y’ibyago byagwiririye uyu musore mu myaka 5 ishize.



Iyi ni impanuka y’imodoka yatumye uyu musore agira ubumuga ku gice cy’ibumoso ku ijosi gusubiza hasi ndetse na muganga wamuvuye akamubwira ko atazongera kugenda ubu akaba asigaye agenda afashwe n’abantu babiri.

Kanye West acyumva aya makuru yahise amwoherereza inkweto z’umweru zigezweho agira ati”Ereka si ko buri kimwe cyose gishoboka”.Nyuma Tyler yahise atangira kuzifashisha agenda akina umupira w’amaguru abifashijwemo n’abasanzwe bamufasha.

Iki ni igikorwa cyashimishije benshi n’ubwo Kanye West asanzwe amenyereweho inkuru nkizi zitangaje.

Source:TMZ






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND