Umuraperi Kanye Omari West benshi bazi nka Kanye West kuri ubu yahinduye amazina akoresha yiyita ‘YE’. Guhindura amazina, Kanye West yatangaje ko bifite imoamvu nyinshi, ndetse ‘YE’ ni alubumu ye ya munani yasohoye muri Kamena 2018.
Uyu muraperi uri mu badakunze kuvugwaho rumwe muri Amerika azwi nk’umwe muri bacye bashyigikiye politiki ya perezida Donald Trump ndetse avuga ko ubucakara muri Amerika butigeze buvanwaho ahubwo bwahinduye isura gusa.
Kuri ubu yatangarije abantu ko atazakomeza kwitwa Kanye West ahubwo azajya yitwa ‘YE’. Iri zina yavuze ko yarihisemo kubera ko ari ryo rigaruka inshuro nyinshi muri bibiliya, rikaba risobanura ‘Wowe’ (You). Kanye West avuga ati “Ubwo ndi wowe, ndi twebwe, ni twebwe. Navuye kuri ‘Kanye’ bisobanura ‘umwe urukumbi’ njya kuri YE, ivuga twebwe, ibyiza n’ibibi byacu, kudasobanukirwa, byose.”
Kanye West ni umwe mu bashyigikiye Donald Trump ndetse yambara ingofero iriho intego uyu mu perezida yihaye
Kanye West siwe muraperi wenyine uhinduye amazina, dore ko P. Diddy ari we uzwiho cyane guhindagura amazina ye, yahereye kuri Puff Daddy, ajya kuri P. Diddy, aba Sean Combs kuri ubu uyu mwaka yavuze ko abantu bagomba kumwita Brother Love cyangwa Love gusa.
TANGA IGITECYEREZO