RFL
Kigali

Kaneza Sheja yasohoye amashusho y'indirimbo 'Kagame karambe' ivuga ibigwi bya Perezida Paul Kagame-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:6/07/2018 13:43
1


Kaneza Sheja Ruhindanisheja yamaze gushyira hanze amashusho y'indirimbo yise 'Kagame karambe' igaruka cyane ku bigwi bya Perezida w'u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame. Amashusho y'iyi ndirimbo aje akurikira indirimbo Agasonga uyu muhanzi aheruka gushyira hanze.



Iyi ndirimbo 'Kagame karambe' yakozwe na Producer Pastor P mu buryo bw'amajwi mu gihe amashusho yayo yafashwe ndetse agatunganywa na Producer Mariva. Muri iyi ndirimbo, Kaneza Sheja agaruka cyane ku bigwi bya Perezida Paul Kagame. Ati: "Kagame karambe, umugongo waguhetse uragahoraho. (...) Ubumwe n'ubwiyunge wabugize intego, natwe abana b'u Rwanda dufatanye urunana twubake urwatubyaye, jya imbere Rudasumbwa abanyarwanda twese tukuri inyuma"

Kaneza Sheja

Umuhanzi Kaneza Sheja

Kaneza Sheja akomeza avuga uburyo Perezida Kagame yavanye u Rwanda mu icuraburindi, akarugeza ku iterambere rishimishije. Ashimira cyane Perezida Kagame wahaye abanyarwanda; Umutekano, Agaciro, 'Gira Inka Munyarwanda', Mituweli, Uburezi kuri bose n'ibindi byinshi. Anavuga isuku iba mu Rwanda utasanga ahandi hose ku isi ndetse akanavuga ku nama zikomeye ku isi zikomeje kubera mu Rwanda kubera umutekano n'ibikorwa by'iterambere biri mu Rwanda, ibyo byose u Rwanda rukaba rubikesha Perezida Paul Kagame.

Kaneza Sheja ni umusore wize umuziki mu ishuri rya Nyundo. Kuri ubu ari gukora umuziki we aho afite intego yo kuzamura abandi, kugira icyerekezo cyiza muri muzika nyarwanda ikazamuka ndetse ngo agize amahirwe muzika yazamukira kuri we. Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Kaneza Sheja yunzemo ati: "Nyuma yo kumara kuhiga (ku Nyundo) mfite ingamba nyinshi bitewe n'uko mpavanye impamba ikomeye nzaniye abanyarwanda mfite ingamba zo gukora umuziki mwiza usobanutse bitewe n'uko nawize."

REBA HANO 'KAGAME KARAMBE' YA KANEZA SHEJA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bertin5 years ago
    Rwose Kaneza nakomereze aho,kandi n'umuntu tubona ufite impano ihambaye kandi urwanda aho rwavuye nihabi rero kubishyira mundirimbo agaragaza aho urwanda rugeze nibyo nyakubahwa Kagame adahwema gukorera abanyarwanda....rwose courage muri byose kandi tukuri inyuma. Iyi ndirimbo ni nziza 100%





Inyarwanda BACKGROUND