RFL
Kigali

KAMPALA: Teta Sandra yatangije ibitaramo yise 'Kigali Nation', icya mbere cyabaye cyaranzwe n'umudiho n'umuhamirizo bya kinyarwanda-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:29/10/2018 12:48
0


Teta Sandra ni umukobwa w'Umunyarwandakazi wamamaye cyane ubwo yitabiraga irushanwa rya Miss SFB, uyu wakomeje kuba mu ruhando rw'imyidagaduro hano mu Rwanda yakomeje kugaragara mu bikorwa byo gutegura ibitaramo binyuranye. Muri iyi minsi icyakora Teta Sandra asigaye akorera muri Uganda aho afite akazi.



Uyu mukobwa umaze kwamamara muri Uganda cyane i Kampala aho afite ibirori yitiriwe yise 'The Boss Lady wednesday'  ibirori bibera mu kabyiniro kitwa Hideout kari mu bukunzwe cyane muri Uganda.  uyu mukobwa ukorera muri aka kabyiniro mu buryo buhoraho kuri ubu yatangije ikindi gitaramo yise 'Kigali Nation' igitaramo kigamije guhuza abanyarwanda baba Kampala bagasabana arinako biyibutsa bimwe mu biranga umuco nyarwanda.

Iki gitaramo cya 'Kigali Nation' cyari kibaye bwa mbere cyabereye mu kabari kitwa 'AER LOUNGE' aha abanyarwanda banyuranye baba mu mujyi wa Kampala bari bitabiriye iki gitaramo ubona babukereye, aha ubusanzwe ubona hafite umwanya munini waho abantu bashobora kwicara ari benshi. aha hari hakoraniye abantu bibaza ikigiye gukurikiraho batunguwe no kubona itorero ry'abanyarwanda ariryo ryari ryateguwe ngo ribasusurutse.

Iri torero ry'abanyarwanda baba muri Uganda ryasusurukije abitabiriye iki gitaramo bacinya akadiho karahava, nyuma yo kubyinana nyinshi mu ndirimbo iri torero ryaririmbye ubona abantu bizihiwe hakomerejeho umu Dj wacurangaga indirimbo z'abahanzi babanyarwanda gusa. ibintu wabonaga ko byashimishije abitabiriye iki gitaramo bikomeye.

Nyuma y'iki gitaramo Teta Sandra yabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda.com wari witabiriye iki gitaramo ko mu by'ukuri iki ari igitaramo bateguye mu rwego rwo guha urubuga abanyarwanda batari bake baba i Kampala bakabona aho bahurira bakidagadura, bagahura,bagasabana banibukiranye byinshi mu bijyanye n'umuco w'abanyarwanda. Teta Sandra yabwiye umunyamakuru ko kugeza ubu iki ari igitaramo azajya akora rimwe mu mezi atatu.

Muri iki gitaramo abanyarwanda batari bake bari bagiye kwirebera igitaramo bishimiye uko cyari giteguye icyakora ariko nanone bamwe bagasaba ko uyu mukobwa yaterwa ingabo mu bitugu n'inzego zinyuranye zirimo Ambasade y'u Rwanda muri Uganda ndetse na Minispoc nka Minisiteri ishinzwe umuco mu Rwanda, ubu busabe bukaba bwunganiwe na Ndahiro Daniel umunyarwanda wari witabiriye iki gitaramo waganiriye na Inyarwanda.com uyu akaba yagize ati" Urabona iki ni igitaramo cyiza hano wagira ngo ni i Kigali twari turi ahubwo ubutaha turasaba inzego zinyuranye zishinzwe guteza imbere umuco kuba zatera ingabo mu bitugu uyu mukobwa."

Teta Sandra

Teta Sandra

Teta Sandra

Teta Sandra

Igitaramo cya Teta Sandra i Kampala cyari kitabirwe nabanyarwanda banyuranye

Teta Sandra

Teta Sandra

Teta Sandra

Itorero ry'abanyarwanda baba i Kampala niryo ryasusurukije abakunzi ba muzika 

Teta Sandra

Teta Sandra yafatanye ifoto na benshi mu bitabiriye iki gitaramo

 

REBA HANO UMUDIHO WARI MU GITARAMO CYA 'KIGALI NIGHT' MU MUJYIWA KAMPALA

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND