RFL
Kigali

Kampala: Hagaragaye nanone umubano wihariye hagati ya Bad Rama uyobora The Mane n'umunyamideri Judith Heard-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:20/08/2018 10:34
0


Muri Mata 2018 nibwo byavugwaga ko Bad Rama umuyobozi wa The Mane ibarizwamo abahanzi bakomeye nka Safi Madiba, Marina ndetse na Queen Cha yaba akundana na Judith Heard umunyamiderikazi ukomeye muri Uganda. kuri iyi nshuro umubano w'aba bombi wongeye kwigaragaza nyuma y'uko mu mpera z'iki cyumweru bahuriye i Kampala.



Inkuru z’umubano wa Bad Rama na Judith Heard muri Uganda zazamuwe n'uko uyu musore ufite inzu ifasha abahanzi bakomeye hano mu Rwanda nka Safi Madiba, Marina na Queen Cha ubwo yari mu mujyi wa Kampala yafotowe ari kugendera mu modoka y’uyu munyamiderikazi, akaba ari imodoka nziza zifite plaque zanditse ku mazina y’uyu munyamiderikazi w’icyamamare muri Uganda.

Bad Rama yerekeje muri Uganda muri Mata 2018 nyuma y'uko hari hashize igihe gito avuyeyo ubwo yari yajyanye na Queen Cha gukorerayo indirimbo zinyuranye na cyane ko kuva igitaramo cyo kumurika The Mane uyu musore ayobora cyarangiraga yahise yerekeza muri Uganda. Umwe mu banyamakuru bakorera muri Uganda waganiriye na Inyarwanda.com yadutangarije ko uyu mugabo uyobora The Mane yari ari gukoresha imodoka ya Judith Heard mu ngendo zinyuranye yakoreraga mu mujyi wa Kampala.

Bad Rama

Aha ni Torino Bar and Restaurent i Kampala aho aba bakunze kugaragara basohokanye

Mu mpera z'iki cyumweru turangije ubwo uyu musore yari yaherekeje umuhanzikazi we mu gitaramo nubundi cyateguwe na Judith Heard. aha mbere ndetse na nyuma y'iki gitaramo nibwo umwe mu banyamakuru bakorera i Kampala yabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko mu mpera z'iki cyumweru aribwo  aba bombi bakunze kugaragara bari gutemberana mu mujyi wa Kampala ndetse bagaragaza guhuza urugwiro.

Umunyamakuru wa Inyarwanda.com nyuma yo kumva aya makuru Inyarwanda.com twabajije Bad Rama ikihishe inyuma y'uyu mubano maze mu magambo ye yirinda kugira byinshi atangaza dore ko yabwiye Inyarwanda ko ntabyinshi yavuga kuri iki kibazo cyko yaba ari mu rukundo na Judith Heard bamaze iminsi bagaragara barikumwe i Kampala.

bad ramaMuri Mata 2018 Bad Rama yakoreshaga imodoka ya Judith Heard atembera i Kampala






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND