RFL
Kigali

KAMPALA: Diamond yahuriye mu birori na Charly na Nina abyina indirimbo zabo yivuye inyuma -VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:15/09/2018 13:27
2


Diamond ni izina rikomeye mu muziki wa Afurika cyane cyane hano mu karere. Uyu muhanzi wubashywe kubera ibikorwa bye, mu minsi ishize yagaragaye mu birori byari byatumiwemo abahanzikazi Charly na Nina. Nk'uko binagaragara mu mashusho Diamond yabyinnye bikomeye indirimbo z'aba bahanzikazi bari mu bakunzwe mu Rwanda.



Ibi birori bari bagiyemo ni iby'umugore ufite umugabo w'umuherwe i Kampala. Ni umugore uzwi ku izina rya Jackie wari wakoze ibirori byo kwizihiza isabukuru y'amavuko. Ni ibirori byabaye by'iminsi itatu. Charly na Nina na Diamond baririmbye ku munsi wa nyuma ari wo tariki 13 Nzeli 2018. Mbere yabo haririmbye abahanzi nka Ali Kiba, Geosteady n'abandi bagiye bataramira aba baherwe bari muri ibi birori.

Bijyanye n'ukuntu uyu mugore wari wagize isabukuru akunda cyane Charly na Nina bari mu bari batumiwe ku munsi wa nyuma ari nawo munsi mukuru nyiri izina w'isabukuru ye y'amavuko. Muri ibi birori Diamond yabanje kuririmba Charly na Nina bataragera ahari hari kubera ibirori. Bahageze nabo bahise banzika bashimisha abari muri ibi birori ariko bitunguranye Diamoned agaragaza urukundo kuri Charly na Nina.

Diamond yabyinnye indirimbo za Charly na Nina imwe ku yindi ubona yizihiwe ndetse nyuma aza kubegera arabahobera abashimira akazi bakomeje gukora muri muzika. Usibye Diamond ariko kandi abari aho bishimiye bikomeye aba bahanzikazi ndetse babahundagazaho amashiringi cyane ko uko babishimiraga babahaga amashiringi.

Charly na NinaCharly na Nina baririmba Diamond yabaye nk'uwegera hafi yabo ngo yumve uko baririmbaCharly na NinaDiamond byamwanze mu nda araza arabahobera boseCharly na NinaCharly na Nina

Ibi birori byari ibyo kwizihiza isabukuru y'uyu mugore wambaye imituku, umugabo we akaba n'umucuruzi ukomeye ni uyu umukikiye wambaye ingofero y'umukara. Aha bafataga ifoto y'urwibutso

REBA HANO UKO BYARI BYIFASHE UBWO CHARLY NA NINA BARIRIMBAGA MURI IBI BIRORI


 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Chris5 years ago
    Ubusekoko uretse kubeshya, yabyinyehe, hariya yari yihishe inyuma. Kuko babivuze ukuri utagera ibwami bamubyeshya byinshi
  • tuyishime jean bosco5 years ago
    turabemera





Inyarwanda BACKGROUND