Umuririmbyi Bagabo Adolphe Karidinali wamamaye nka Kamichi yibarutse umukobwa mu gitondo cy’uyu wa kabiri tariki 18 Nzeli 2018. Kamichi yabyaranye n’umugore we atifuje ko amazina ye atangazwa. Aba bombi bamaze amezi atatu barushinze.
Mu butumwa yanditse kuri Instagram, Kamichi yagize ati “Karla Bagabo yavutse neza none tariki 18 Nzeli 2018. Uwiteka yadukoreye ibikomeye natwe turishimye.” Uyu mwana yavutse ku isaha ya Saa Moya n’iminota mirongo itatu, ku isaha yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Kamichi amaze kubwira INYARWANDA ko anezerewe mu muryango we avuga ko ubu ari amashimwe ku Mana. Kuwa 08 Kamena 2018 ni bwo Kamichi yasezeranye n’umukunzi we, umuhango wabereye Mujyi wa Knoxville muri Leta ya Tennessee.
Hari hashize amezi atatu arushinze n'umukunzi we
TANGA IGITECYEREZO