RFL
Kigali

Kamichi yibarutse umukobwa nyuma y’amezi atatu arushinze

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/09/2018 15:17
1


Umuririmbyi Bagabo Adolphe Karidinali wamamaye nka Kamichi yibarutse umukobwa mu gitondo cy’uyu wa kabiri tariki 18 Nzeli 2018. Kamichi yabyaranye n’umugore we atifuje ko amazina ye atangazwa. Aba bombi bamaze amezi atatu barushinze.



Mu butumwa yanditse kuri Instagram, Kamichi yagize ati “Karla Bagabo yavutse neza none tariki 18 Nzeli 2018. Uwiteka yadukoreye ibikomeye natwe turishimye.” Uyu mwana yavutse ku isaha ya Saa Moya n’iminota mirongo itatu, ku isaha yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kamichi amaze kubwira INYARWANDA ko anezerewe mu muryango we avuga ko ubu ari amashimwe ku Mana. Kuwa 08 Kamena 2018 ni bwo Kamichi yasezeranye n’umukunzi we, umuhango wabereye Mujyi wa Knoxville muri Leta ya Tennessee. 

Hari hashize amezi atatu arushinze n'umukunzi we

 REBA HANO 'MY KARABO' YA KAMICHI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Barame5 years ago
    Uyu mutype ari mu bihe byiza pe. Imana Imuri hafi





Inyarwanda BACKGROUND