RFL
Kigali

Kamichi yasezeranye imbere y’amategeko n’umufasha we anatangaza igihe azakorera ubukwe

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:10/06/2018 12:41
3


Ku itariki ya 8 Kamena 2018 ni bwo umuririmbyi akaba umwanditsi ndetse n’umunyamakuru Adolphe Bagabo wamamaye nka Kamichi Karidinal wakoraga injyana ya Afrobeat mu Rwanda, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we mu muhango wabereye mu Mujyi wa Knoxville muri Leta ya Tennessee ari naho atuye.



Kamichi yasezeranye n’umukunzi we yaherukaga kwambika impeta y’urukundo amusaba kubana akaramata muri Mata 2018. Kamichi Cardinal wamamaye mu ndirimbo ‘‘Aho Ruzingiye’’, ‘‘Barandahiye’’, ‘‘Byacitse’’, ‘‘Kabimye’’, ‘‘Ifirimbi ya Nyuma’’, ‘‘Imitoma Irenze’’ n’izindi, amaze imyaka isaga ine atuye ku butaka bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yagiye ajyanye n’umukunzi we w’umunyamerikakazi ariko yahagera ntibigende neza mu rukundo rwabo atangira ubuzima bushya kuri ubu akaba yamaze gushaka umugore mushya.

Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko Kamichi yemereye ikinyamakuru Igihe ko ubukwe bwe buzaba tariki 14 Gashyantare 2019 n'ubwo atigeze agaruka ku hantu buzabera. Tubibutse ko uyu muhanzi mu minsi ishize byatangajwe ko yamaze kwinjira muri Mo Music iyobowe na Lick Lick ugiye kumufasha ibijyanye na muzika.

KamichiKamichi n'umufasha we wemewe n'amategeko

Kamichi hamwe n'umukunzi we

KamichiMuri Mata 2018 yari yambitse impeta umukunzi we






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    hahahahaha mbega agakecuru
  • Mackenzie5 years ago
    Finally akoze ibintu by' abagabo
  • hakizimana joseph5 years ago
    ntiwumva amatiku yabanyamakuru NGO arwaye sida irambire





Inyarwanda BACKGROUND