RFL
Kigali

Kamichi na Skizzy bari bamaze igihe batumvikana muri muzika nyarwanda bahuriye mu ndirimbo nshya

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:29/08/2016 15:22
0


Abahanzi Kamichi ndetse na Skizzy ni bamwe mu bamaze igihe batumvikana muri muzika nyarwanda ku mpamvu za buri wese, gusa nyuma y’icyo gihe cyose batumvikana muri muzika kuri ubu aba bagabo bagarutse bahurira mu ndirimbo imwe yitwa “Mbwira numve” y’itsinda Skizzy ari kubarizwamo rya The Benqs.



Umuhanzi Skizzy wamamaye mu itsinda rya KGB, kuri ubu wamaze kwinjira mu itsinda rishya nyuma y’imyaka itanu atumvikana muri muzika aho ubu ari kubarizwa mu itsinda rya ‘The Benqs’, yinjiyemo nyuma yo kubona ko gukomeza KGB bitagishobotse, kuri ubu bakaba bamaze gushyira hanze indirimbo nshya bakoranye na Kamichi.

Kamichi we yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika agenda benshi bazi ko azahita agaruka gusa amaso aza guhera mu kirere. Gukora umuziki byagiye bigora uyu muhanzi wari uzwiho ubuhanga mu kwandika, dore ko nyuma yo kuva mu Rwanda nta ndirimbo arashyira hanze. Nyuma yo kumara igihe adakora indirimbo iyo ariyo yose Kamishi yumvikanye mu ndirimbo nshya ya The Benqs itsinda ribarizwamo Skizzy.

the benqs

Abagize itsinda rya The Banqs

Iyi ndirimbo “Mbwira numve” ya The Benqs na Kamichi yakozwe n'umwe mu bahanzi bagize iri tsinda witwa ‘FAX’ afatanyije na producer David, kuri ubu iyi ikaba ariyo ndirimbo y’iri tsinda ya mbere nyuma y’igihe cy’ukwezi kurenga batangaje ko iri tsinda ryamaze kuvuka.

KANDA HANO WUMVE ‘MBWIRA NUMVE ‘ YA THE BENQS FT KAMICHI

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND