RFL
Kigali

Tariki ya 15 Mata, umwaka urashize Kamichi avuye mu Rwanda. Yagiye avuga ko azagaruka vuba ariko yamaze guhindura imvugo

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:15/04/2015 9:58
4


Mu ijoro ryo kuwa Kabiri tariki ya 15 Mata 2014 nibwo Bagabo Adolphe umuhanzi mu njyana nyafurika wamenyekanye cyane ku izina rya Kamichi, agakundwa cyane mu ndirimbo ‘Aho ruzingiye’,’Warambeshye’, Twa dushaza’, n’izindi…,yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu rugendo rwe bwite.



Kamichi yavugaga ko nta kindi kimujyanye kitari ukwitemberera akazagaruka i Kigali tariki 08/06/2014 cyangwa mbere yaho.

Reba hasi zimwe mu ndirimbo za Kamichi zakunzwe

Reba hano uburyo Kamichi yemezaga ko agiye mu butembere akaba agomba kugaruka vuba

N’ubwo ukurikije uburyo yabivugaga abyemeza ndetse abitsindagira, abantu benshi bari bizeye kongera kubona Kamichi vuba, byarangiye ikizere cyabo kiyoyotse nyuma y’uko igihe yari yavuze azagarukira atacyubahirije ndetse mu minsi mike ishize uyu muhanzi akaba aherutse kwerura avuga ko atagikeneye kubeshya abakunzi be, aheraho yemeza ko nta gahunda afite yo kugaruka vuba.

Mu kiganiro yari yagiranye na inyarwanda.com, iminota mike mbere gato y’uko afata indege ava ku butaka bw’u Rwanda. Kamichi yari yagize ati “ Nzagaruka tariki 08 z’ukwagatandatu nibiba ngombwa ko ngaruka mbere nzaza. Nihagira umuntu ubwira ko yamboneye ikiraka mu Rwanda kirenze amafaranga naguze itike y’indege nzaza mbere y’icyo gihe ariko gahunda yanjye ni ukugaruka tariki 08 z’ukwa Gatandatu.”

Kamichi

Kamichi ubwo yasezeraga ku nshuti ze

Nyuma y’iminsi mike, iyi tariki yavuze irenze, twongeye gushaka amakuru y’uyu mugabo biradukundira tuvugana nawe. Tumubajije niba yaba atagiye kuzana umuti wa mperezayo, cyo kimwe nka bagenzi be bagiye mbere bavuga ngo bazaguruka imyaka ikaba ishize ikaba kaba itanu.Mu magambo ye Kamichi yagize ati “ Ntunyitiranye n'undi man!(yashakaga kuvuga abandi bagiye bavuga ngo bazagaruka ariko ntibagaruke) Njye natinze kubera ko akazi kanjyanye katararangira kandi nabitangaje mbere y'uko itariki nababwiye igera.”

Kamichi akomeza agira ati “ Ndi gukora kuri Album yanjye ya kane kandi biri kuryoha, mfite indirimbo ziryoshye kurusha izo nakoze igihe cyose. Sinaza igitaraganya rero kubera pressure(Igitutu) y'itangazamakuru , abafana bo babimenye ko ndi gutinda kugira ngo mbashe gukora ibishimisha imitima yabo...turi gukora indirimbo Audio na Video. So, kugaruka nzagaruka. business yanjye iri mu Rwanda.”

Kamichi

Kamichi uyu munsi arizihiza isabukuru y'umwaka umwe aherereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Kamichi ni umwe mu bahanzi bitangiye umuziki ugezweho, akaba yaramenyekanye bwa mbere ari mu itsinda rya Hot Side yari ahuriyemo na Rafiki, Clovis, Prince Kid na Dj B. Yakoze indirimbo nka Twa dushaza yamenyekanye ariko ntiyamuzamura cyane.

 Kamichi

Kamichi mu myaka yo ha mbere mu 2005 ari kumwe na bagenzi be bari bagize itsinda rya Hot-Side

Ntawashidikanya ko indirimbo Zoubeda yakoranye na The Ben ariyo yamwinjije neza mu kibuga cy’umuziki nyarwanda, aba umuhanzi uhanzwe amaso mu njyana nyafurika. Nyuma yaje gukora izindi ndirimbo harimo indirimbo y’ibihe byose yise ‘Aho ruzingiye’ yakunzwe kuva ku bato kugeza ku bakuru.

Uyu mugabo kandi uretse indirimbo ze yanagiye afasha abahanzi batandukanye mu kubandikira indirimbo nk’imwe mu mpano ikomeye afite yo kwandika, by’umwihariko akaba yarafashije cyane itsinda rya TNP ryari rigizwe n’abasore afata nka barumuna be bari baturanye mu Nyakabanda.

Kamichi yanagize uruhare mu iterambere ry’umuziki aho yafashaga cyane abahanzi bagenzi be bazamukaga abinyujije mu biganiro yakoraga biteza imbere umuziki nyarwanda kuri radio y’abasilamu ya Voice of Africa birimo icyitwaga ‘Request Line Show’ hamwe na ‘Star forum’.

Reba hano indirimbo Zoubeda ifatwa nk'intangiriro yo kurabagirana kwa Kamichi muri Muzika nyarwanda

Reba amashusho y'indirimbo 'Maritha', yakoranye na Elion Victory

Reba amashusho y'indirimbo 'Mwenyura' indirimbo ya mbere ya mashusho Kamichi yakoze ari wenyine

Reba amashusho y'indirimbo 'Aho ruzingiye', imwe muzakunzwe cyane ye

Reba hano amashusho y'indirimbo 'Umwamikazi' yafashijemo umuraperi Bably

Reba amashusho y'indirimbo 'Warambeshye'

Reba amashusho y'indirimbo 'Imitoma'

Reba amashusho y'indirimbo 'Ifirimbi ya nyuma'

Reba amashusho y'indirimbo 'Byacitse'

Reba amashusho y'indirimbo 'Byacitse'

Izi ni zimwe mu ndirimbo z'amashusho zagiye zikundwa cyane Kamichi yasigiye abakunzi b'umuziki nyarwanda, by'umwihariko abakundaga ibihangano bye.

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Messi8 years ago
    Ngaho nimutegereze ngo azaza yageziwabo ni dollar buriya niho ruzingiye nyine.
  • guruka8 years ago
    Vuga uti ahubwo ntako mutagize mumwibutsa abantu dore ko n'ubundi yari amaze kwibagirana neza neza. Ariko niho hahandi.
  • mahoro8 years ago
    Without Kamichi the industry is no longer the same
  • Ntabwoba8 years ago
    Yagarukaga gukora iki se ntakiza kikiba mu rda uwariwe wese abishoboye yahava.Arahaguma ngo azabone akazi se azige se azakore atere imbere se?





Inyarwanda BACKGROUND