RFL
Kigali

Young Grace yagize icyo atangaza ku magambo y'urukundo yandikiwe na Kalisa John

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:25/06/2016 12:31
19


Mu ijoro ryo ku wa kane tariki 24 Kamena 2016 nibwo umwe mu bantu bamamaye kubera kwamamaza ibihangano by’abahanzi Kalisa John yizihizaga isabukuru ye y’amavuko. Muri iryo joro umuhanzikazi Young Grace yagaragaye ahaberaga ibirori, maze uyu musore ubwo yashimiraga inshuti ze zamutunguye yandika amagambo agaragaza urukundo akunda Young Grace.



Kalisa john wizihizaga isabukuru y’imyaka 26 yashimiye by’umwihariko abantu babanye nawe muri ibi birori gusa ashimira bikomeye umuhanzikazi Young Grace anatangaza ko ariwe watumye ibyo byose bibaho. Cyane ko Young Grace nawe yari yibereye ahabereye ibi birori ndetse yicaranye na Kalisa John basangira ibyishimo.

kalisa johnInshuti z'aba bombi zaro zambariye gusangira nabo ku munsi mukuru w'amavuko wa kalisa John

Mu magambo ye  Kalisa John yagize ati ”Asante sana kigalihits( itsinda ry’inshuti ze) muri abavandimwe by’umwihariko ndashimira  Young Grace watumye ibi byose biba, sinzi uburyo nagushimiramo gusa uri uwa mbere k’umutima wanjye. Imana ijye ikomeza intambwe zacu ibi biba biterwa n’ijambo rimwe mpora nkubwira Ndagukunda”

kalisa johnkalisa john

Byari ibyishimo hagati ya Kalisa John na Young Grace bivugwa ko bari mu rukundo

Aya magambo yuzuye amarangamutima Kalisa John yayanyujije ku mbuga nbkoranyambaga agaragaza urukundo afitiye Young Grace ndetse anamushimira ibyo yamukoreye ku munsi we mukuru w'amavuko nkuko bikubiye mu magambo uyu musore yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram.

 kalisa john

Ngaya amagambo yuje amavamutima ya Kalisa John kuri Young Grace

Iby'uru rukundo Young Grace yabyamaganiye kure atangaza ko adakundana na Kalisa John, uyu muhanzikazi uzwi mu njyana ya Hip Hop yatangaje ko ntamukunzi afite kandi yishimiye uko abayeho, ati" Nta mukunzi mfite, nishimiye uko mbayeho kandi sinabyo bisnhishikaje. nibaza ko mfite imishinga myinshi yo gukora itarimo iby'inkundo."

Uyu muhanzikazi abajijwe kubyo Kalisa John yamwanditseho yatangaje ko ari uburenganzira bw'umuntu kuvuga ibyo ashaka ndetse ko wenda ari n'uburenganzira bwe kumugaragariza ko amukunda ati" nanjye nabibonye ariko hari aho yambeshyeye njye ntakintu nakoze mu munsi mukuru we, natumiwe n'inshuti ze nitabira nk'abandi ndumva rero kwifotozanya n'umuntu bitavuze ko njye nawe dukundana nkuko we yabitangaje. biriya sibyo mbisubiremo sibyo njye sinkundana nawe."

kalisa john

Abajijwe ikihishe inyuma y'amagambo Kalisa John yanditse agaragaza ko amukunda ndetse ko yanabimubwiye Young Grace yagize ati" Ntabyinshi nabivugaho kuko kunkunda ni uburenganzira bwe ariko ntarukundo ruri hagati yanjye nawe , wenda arankunda ariko njye numva iby'inkundo atari byo biza imbere, mfite byinshi mpugiyeho nta mpamvu yo kwijandika mu nkundo, icyakora niba ankunda ni byiza ariko ntarukundo ndimo njye ntamuhungu nshaka."

kalisa john

Kalisa John yatunguwe bamusiga ifu mu maso hose bamumenaho n'amazi

Twibukiranye ko uru rukundo ruvuzwe nyuma y’amafoto menshi ya Young Grace yagiye acicikana arikumwe na Kalisa John ndetse rimwe na rimwe abantu bakumva ko ari ukwifotoza bisanzwe, gusa kuri ubu birangiye Kalisa John ahamije ko akunda Young Grace ndetse ko asanzwe nabimubwira.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nene7 years ago
    yoooo baranasa disi!! ibisa birajyana pe!! ndabakunze!
  • tom7 years ago
    hhhhh ubwo se unugore ninde Umugabo ninde ? sha Kjohn arya nabi
  • Audrey Uwase7 years ago
    sha Kuki aba star bakunda guhisha inkundo zabo ?
  • Darlene7 years ago
    Ese aba star kobagowe nitegeko kubwira itangaza makuruko bari murukundo ?kuburyo mwasarango baribarabihishe gsa mwana tubeshye suprise yabaye kuwa 4 nawigeze akozaho kalisa ifu nicyi kitubwirako ibimuvuga kalisa yababwiye arukuri ?
  • k john7 years ago
    Ngo imyaka ingahe wa?hahahaha hanyuma se wa muvandimwe wawe kagame witabyimana yarafite ingahe?data we?k john nge nkuzi ukora kuri contact ndi umwana muto none ubu nange ngize 28.hhj ririya jwi twumvaga se burya kuri radio ryari iryumuntu wimyaka irindwi?
  • 7 years ago
    Nkizi mayibobo muba muzivuga iki
  • Uwera7 years ago
    Ngo 26?ahahah cg mwibeshye 3 muyihindura 2.ko mwajyaga mwirirwa mutubeshyera ngo abakobwa nitwe duhisha imyaka,none ubu byagenze bite mu bagabo?sinzi aho nabonye ejo bundi mwanditse ngo olvis afite 23hahah.inyarwanda muzadukorere inkuru kuru ru rwenya rwaba stars bigira impinja please
  • Jojoli7 years ago
    Uyuse niwewari waramwambitse yampeta ya fiançailles. Ese kombona ntayo àcyambara?
  • iyamuremye7 years ago
    yewe yewe mbega umusore wahisemo nabi uwo mukobwa muzi i gisenyi ari ikangu tumwita Maswingi ese yaba yararetse kuribwa nibyuko Kjohn va kiri Sida kuko turakwemera
  • Angel7 years ago
    sha aba ndabazi neza bahisha kenshi ko bakundana ariko ndabizi neza nkejobundi Kjohn yatutse Young grace muri BD ye amwita indaya ariko icyantunguye nabonye basohokana baranajyana gusa Young grace nubwo ari mubi na kjohn si shyashya
  • bizi7 years ago
    K john uyobewe ko twiganye muri cgfk koko muri 2006 Mu wambere rwose urashaje reka kubeshya abanyarwanda maze nanjye ndashaje kandi unduta ,shyiraho India 5
  • jolie7 years ago
    rata grace ikorere witwarire igikombe tukuri inyuma
  • hamad7 years ago
    singaho yiyemeje kuba umu Resbienn ati ngewe ntamuhungu nshaka yangi grace twakoranye Ingando asambana nu mukobwa witwa Diane
  • samuel7 years ago
    hhhh Ako gakobwa gabo ko numva kihenuye bite
  • chris7 years ago
    mbega ndabona iyi couple ntakwisa
  • Jay f7 years ago
    maswingi ni no swingi kuba sore akucurwa naba baby ndamuzi muzamubaze Beckx niwe umwitera uwo ni Resb izwi ninawe muyovozi wikipe yabakobwa baryamana bahuje ibitsina
  • Super7 years ago
    K John, Sorry Kabisa ... Flop boy!
  • Mazimpaka7 years ago
    hhhhh Young grace arangangije ati Ntarukundo nabahungu ? ese yazeruye ko aryamana nabo bahuje ibitsina nubundi ko aribyo bye arongorwa nabakobwa nzi yirirwa mutubari naba resibiene uzamutungure iwe aho atuye nyamirambo muka Ghetto kububu urebe uzasanga yacyuye umukobwa
  • kalisa7 years ago
    Ese buriya babyara umwana usa gute?





Inyarwanda BACKGROUND