Mu ijoro ryo ku wa kane tariki 24 Kamena 2016 nibwo umwe mu bantu bamamaye kubera kwamamaza ibihangano by’abahanzi Kalisa John yizihizaga isabukuru ye y’amavuko. Muri iryo joro umuhanzikazi Young Grace yagaragaye ahaberaga ibirori, maze uyu musore ubwo yashimiraga inshuti ze zamutunguye yandika amagambo agaragaza urukundo akunda Young Grace.
Kalisa john wizihizaga isabukuru y’imyaka 26 yashimiye by’umwihariko abantu babanye nawe muri ibi birori gusa ashimira bikomeye umuhanzikazi Young Grace anatangaza ko ariwe watumye ibyo byose bibaho. Cyane ko Young Grace nawe yari yibereye ahabereye ibi birori ndetse yicaranye na Kalisa John basangira ibyishimo.
Inshuti z'aba bombi zaro zambariye gusangira nabo ku munsi mukuru w'amavuko wa kalisa John
Mu magambo ye Kalisa John yagize ati ”Asante sana kigalihits( itsinda ry’inshuti ze) muri abavandimwe by’umwihariko ndashimira Young Grace watumye ibi byose biba, sinzi uburyo nagushimiramo gusa uri uwa mbere k’umutima wanjye. Imana ijye ikomeza intambwe zacu ibi biba biterwa n’ijambo rimwe mpora nkubwira Ndagukunda”
Byari ibyishimo hagati ya Kalisa John na Young Grace bivugwa ko bari mu rukundo
Aya magambo yuzuye amarangamutima Kalisa John yayanyujije ku mbuga nbkoranyambaga agaragaza urukundo afitiye Young Grace ndetse anamushimira ibyo yamukoreye ku munsi we mukuru w'amavuko nkuko bikubiye mu magambo uyu musore yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram.
Ngaya amagambo yuje amavamutima ya Kalisa John kuri Young Grace
Iby'uru rukundo Young Grace yabyamaganiye kure atangaza ko adakundana na Kalisa John, uyu muhanzikazi uzwi mu njyana ya Hip Hop yatangaje ko ntamukunzi afite kandi yishimiye uko abayeho, ati" Nta mukunzi mfite, nishimiye uko mbayeho kandi sinabyo bisnhishikaje. nibaza ko mfite imishinga myinshi yo gukora itarimo iby'inkundo."
Uyu muhanzikazi abajijwe kubyo Kalisa John yamwanditseho yatangaje ko ari uburenganzira bw'umuntu kuvuga ibyo ashaka ndetse ko wenda ari n'uburenganzira bwe kumugaragariza ko amukunda ati" nanjye nabibonye ariko hari aho yambeshyeye njye ntakintu nakoze mu munsi mukuru we, natumiwe n'inshuti ze nitabira nk'abandi ndumva rero kwifotozanya n'umuntu bitavuze ko njye nawe dukundana nkuko we yabitangaje. biriya sibyo mbisubiremo sibyo njye sinkundana nawe."
Abajijwe ikihishe inyuma y'amagambo Kalisa John yanditse agaragaza ko amukunda ndetse ko yanabimubwiye Young Grace yagize ati" Ntabyinshi nabivugaho kuko kunkunda ni uburenganzira bwe ariko ntarukundo ruri hagati yanjye nawe , wenda arankunda ariko njye numva iby'inkundo atari byo biza imbere, mfite byinshi mpugiyeho nta mpamvu yo kwijandika mu nkundo, icyakora niba ankunda ni byiza ariko ntarukundo ndimo njye ntamuhungu nshaka."
Kalisa John yatunguwe bamusiga ifu mu maso hose bamumenaho n'amazi
Twibukiranye ko uru rukundo ruvuzwe nyuma y’amafoto menshi ya Young Grace yagiye acicikana arikumwe na Kalisa John ndetse rimwe na rimwe abantu bakumva ko ari ukwifotoza bisanzwe, gusa kuri ubu birangiye Kalisa John ahamije ko akunda Young Grace ndetse ko asanzwe nabimubwira.
TANGA IGITECYEREZO