RFL
Kigali

K Club habereye Intonganya zikomeye kubera agasuzuguro kakorewe umuziki w’abanyarwanda mu maso y’abahanzi

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:21/05/2018 10:17
5


Mu mpera z’iki cyumweru turangije mu mujyi wa Kigali hari hitezwe igitaramo cyagombaga kubera mu kabyiniro ka K Club cyo gufasha no gutabariza umwana wavukanye uburwayi bukomeye Ella. Iki gitaramo kitabiriwe n'abahanzi bakomeye bo mu Rwanda icyakora bataha bikubuye nyuma y'uko umuziki w’u Rwanda ugaragurijwe agati muri aka kabyiniro.



Byatangiye gute?

Ubusanzwe K Club ijya itumira abahanzi bakaririmbira abakiriya babo, ibi ninako byari byitezwe no ku wa Gatandatu ubwo hari kubera igitaramo cyo gushaka inkunga ndetse no gukorera ubuvugizi ngo umwana wavukanye ubyurwayi bukomeye Ella, icyakora iki gitaramo cyaje kugongana bikomeye n’ubukwe bubiri bwari bwakoreye ikitwa ‘Soiree’ muri aka kabyiniro birangira igitaramo gipfubye ariko noneho hanabaho ubushyamirane hagati ya ba nyiri akabyiniro ndetse na bamwe mu bahanzi bari bari muri aka kabyiniro.

Ubwo amasaha y’igicuku yageraga abari bateguye igitaramo batunguwe no kumva ko hari ubukwe bufitemo soiree ndetse ngo barimo nabanya Nigeria bari bifuje kuza kwishimira muri aka kabyiniro nyuma y’ubukwe bari bakoreye i Kigali, nkuko umwe mubari muri aka kabyiniro yabitangarije Inyarwanda.com ngo iki gikundi cyabanya Nigeria cyari kiyobowe n’uwitwa Bruce Intore uyu usanzwe uzwi mu gutegura ibitaramo hano mu Rwanda.

K CLUB

Bosqizo ni we wayoboye iki gitaramo

Ubwo bari bamaze kwinjira muri aka kabyiniro basanze igitaramo kigiye gutangira icyakora kuko namasaha yari akuze uyu Bruce asaba ko ibi byakwihutishwa ku buryo abageni bagira umwanya nabo wo kwishimana nabo bari basohokanye aha akaba arinaho ashinjwa kuba yaravugiye amagambo akomeye. Ubwo yajyaga kubwira abateguye igitaramo ngo bihutishe igitaramo nkuko uwahaye amakuru Inyarwanda abitangaza ngo yamenyeshejwe ko umuhanzi ugiye ku rubyiniro ari Jack B aha Bruce akaba yarahise atangaza ko uyu atari umuhanzi wakabaye aririmba cyane ko ari umuhanzi utazwi ahubwo asaba ko hajyaho Urban Boys nabandiu bafite amazina.

Uku kutumvikana ku buryo abahanzi bari bujye ku rubyiniro byatumye abateguye igitaramo bahitamo ko ibyo kuririmba byahagarara byibuza bakaba batangaza ubutumwa bwabo ariko ntamuhanzi uririmba, ibi ntibyari kuba ikibazo ahubwo icyabaye ikibazo ni ukuntu mu masaha hafi abiri bamaze muri aka kabyiniro batigeze bumva umu Dj acuranga umuziki w’abahanzi nyarwanda nyuma y’amabwiriza ngo yari yahawe na Bruce Intore wari wasabye Dj Diallo ngo gucuranga indirimbo ziganjemo izo muri Nigeria  kubera ko abakiriya baguraga inzoga zihenze kandi nyinshi muri aka kabyiniro bari abo muri Nigeria.

Aha hahise hatangira intonganya nyinshi zaturutse ku magambo abakunzi ba muzika ndetse nabahanzi muri rusange bashinjaga Bruce Intore kuba amaze kubwira Dj Diallo amusaba gucuranga indirimbo zitarimo izo mu Rwanda kuko ngo ikipe nini yari afite ari ikipe y’abashyitsi bari baturutse muri Nigeria. Aha Kid Gaju akaba ariwe wafashe iya mbere mu gutongana na Bruce Intore amuziza kuba asuzuguye muzika y’u Rwanda nkuko uyu muhanzi yanabihamirije Inyarwanda.com.

K CLUBDj Diallo niwe ushinjwa kuba atacurangaga umuziki w'abanyarwanda

Aha Kid Gaju akaba yagize ati” Urumva kuba njye, Jay Polly, Urban boys, Mani Martin, Jack B,Hope nabandi twicaye muri aka kabyiniro tukarinda dutaha badacuranze indirimbo z’abanyarwanda ntawe byashimisha, noneho ibaze kuba wakumva ko Bruce Intore umwe mubaba mu myidagaduro hano mu Rwanda yaba umwe mubasabye ngo ntibacurange indirimbo zacu urumva ari iki koko twagakoze? None se abo ba nya Nigeria bakeneye kumva indirimbo ziwabo ko bazizi? Ahubwo bagombaga kubacurangira iza hano iwacu kugira ngo byibuza banajyane isura ya muzika yacu. Byatubabaje rwose kandi Bruce yaduhemukiye nawe abimenye.”

Ibi byahamijwe kandi na Mc Tino uvuga ko muzika y’u Rwanda yagambaniwe muri aka kabyiniro noneho we akavuga ko icyamubabaje bikomeye ari uko byakozwe numuntu yari azi neza ko akunda umuziki ariko aha akaba yabwiye Inyarwanda.com ati” narinzi ko Bruce ari umuntu ukunda umuziki wacu gusa byambabaje kubona no kumva ariwe uvuga ngo nibakuremo izo ndirimbo zo mu Rwanda ziririmbye mu Kinyarwanda ngo abakiriya bari kumwe ntibari kubyumva, hoya hoya hoya ntaho tugana niba dufite abantu bacyumva iby’umuziki wacu gutya.”

Byaje kurangira gute?

Abahanzi bari bamaze kurya karungu bahisemo gusohoka muri aka kabyiniro icyakora kubera intonganya zari zafashe indi ntera abashinzwe umutekano bacungira umutekano uyu Bruce Intore wari wikomwe bikomeye naba bahanzi ndetse nabandi baba mu myidagaduro ya hano mu Rwanda abahanzi bataha bakubita agatoki kukandi ndetse barakariye aka kabyiniro kimye agaciro ibihangano by’abanyarwanda mu maso yabahanzi babikora kubera abakiriya batigeze banasaba gucurangirwa ibyiwabo nkuko benshi mu baganirije Inyarwanda babigarukagaho bagashinja Bruce Intore kugambanira umuziki.

Ku ruhande rwa Bruce Intore yatangarije Inyarwanda.com ko ikosa ari irya banyiri akabyiniro bemeye ko habamo Soiree y’ubukwe bubiri bazi ko nanone haba harimo n’igitaramo, ikindi kandi kubwe asanga umubare munini w’abari mu kabyiniro ari abari baje bazanye nabageni bakaba batari baje mu gitaramo arinayo mpamvu yasabaga ko igitaramo cyaba vuba vuba kikarangira,aha Bruce Intore akaba yagize ati” Urumva twe twahageze ntabantu benshi bari mu kabyiniro, twinjiyemo nibwo urebye hagaragaye nkaharimo abantu, abahanzi bibeshye ko abari muri aka kabyiniro baje mu gitaramo cyabo nyamara siko byari biri kuko bari biyiziye muri Soiree y’ubukwe rero ntaho bagombaga guhurira n’igitaramo.”

kid gajuKid Gaju umwe mubatishimiye ibyabereye

Uyu mugabo uhamya ko uwabahemukiye ari uwavanze ibi bintu ndetse ko iyo abibabwira mbere batari kujya muri K Club kandi bazi ko haba hari ibyo byose, aha ninaho uyu mugabo yahereye ahakana yivuye inyuma ibyo kuba yagambaniye muzika agira ati” None se mu gihe maze mu muziki ubu nibwo nakwibuka kuwuhemukira cyangwa kugambanira abahanzi babanyarwanda? Sibyo rwose ahubwo ni uko njye nagerageje kubabwiza ukuri ko igitaramo cyabo ataricyo abageni bajemo ahubwo bagomba kwihutisha gahunda kugira ngo n’izubukwe zibe bakumva ko ngo mbabangamiye ariko sibyo njye nababwizaga ukuri ko akabykiniro kujujwe n’ubukwe bityo bakaba ibyo bakora byose batekereza ko abaje muri gahunda z’ubukwe bahabwa umwanya wabo bityo ngo bagahita barakara. 

Bruce Intore ahakana ibyo kubuza Dj gucuranga umuziki w’abanyarwanda ndetse no kubangamira iki giatramo yagize ati”Ubuse ndi nyiri akabyiniro ngo mpagarike iki gitaramo? Ntabushobozi na buke mfite muri kariya kabyiniro yewe ntanubushobozi na buke mfite ku mu Dj wakoraga  ntaruhare mbifitemo ahubwo bo bivumbuye bararakara wenda bari kubivugishwa n’uburakari.”

Izi ntonganya zifata indi ntera nyamara mu gihe mu Rwanda ubu abafite aho bahuriye na muzika baduye kampanye ya ­#Rwandanmusicfirst igamije gukangurira buri wese kuba yacuranga akanateza imbere umuziki w’abanyarwanda aho guhugira mu by’abanyamahanga.

K CLUBK CLUBK CLUBIbi byose byabereye mu maso y'abahanzi bari aho






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Lysa5 years ago
    Ariko rero muratsetsa, ubwo se club muzabona icuranga indirimbo z'inyarwanda muzayikura hehe? Abahanzi bazishyire hamwe maze bakore akabyiniro kabo maze bage bacuranga indirimbo zabo.
  • Kamanzi5 years ago
    Ariko nkuwo ngo intore ama mbere yihamagarira abanzi Bo hanze reka Meddy agukatire urinyangarwanda woe udaharanira ko made in Rwanda itera imbere ntanubwo tukuzi mumateka n'kabandi ba Muyoboke David bayimgana n'abandi uyu mugabo mumukumire
  • Mamy5 years ago
    Azage kuba Nigeria ikibada je ntanumuzi niyo ya jya kubayo
  • HASSAN5 years ago
    ariko harya aba bantu nibo bahanzi nyarwanda dufite ibibazo kabisa
  • opensouls5 years ago
    iki ni ikibazo gikomeye, kuba aba idols b umuziki hano bicara mu kabari mu gihugu cyabo kagacurangirwamo indirimbo z ahandi bakanabakuzaho. kimwe ni uko bo ubwabo nta gaciro bahabwa (biha) cg ni akabari kakosheje gusa isura turayibonye bahabwa. imagine babe cool, chameleone na weassle ahantu hamwe muri Uganda Dj agatinyuka gucuranga indirimbo z abafaransa. ibi ntibyashoboka... kuki hano bibaho?





Inyarwanda BACKGROUND