RFL
Kigali

Justin Bieber yakomerekeje umufotozi wamukurikiranaga ubwo yavaga gusenga

Yanditswe na: Fred MASENGESHO
Taliki:27/07/2017 15:05
0


Umuhanzi Justin Bieber mu ijoro ryakeye yibasiye umufotozi wamukurikiranye ubwo yavaga gusenga aramugonga ndetse arakomereka .Ibi bibaye nyuma yaho abantu benshi bashaka kumenya niba koko yarasubitse ibitaramo bye kubera imyemerere yadukanye.



Uyu musore w’imyaka 23 y’amavuko ubwo yavaga ku rusengero ruherereye Beverly Hills yagonze uyu mufotozi wagendaga akurikira imodoka yari atwaye.Akimara kogonga uyu mufotozi yahise asohoka mu rwego rwo kureba ko nta kibazo cy’ubuzima agize mbere y’uko imodoka y’ubutabazi ihagera nk’iminota 8 kugeza 10.

Mbere yo kuva ahabereye ibi,Justin Bieber yabanje kuvugana n’umupolisi ndetse ntiyongera kwitwara kuko ngo yabifashijwemo n’inshuti ye. Nk’uko ikinyamakuru TMZ kibitangaza,kugeza ubu Justin Bieber ntiyegeze akurikiranwa nyuma yo kugonga no gukomeretsa uyu mufotozi.

justin bieber

Justin Bieber ahagaze aho yari amaze kugongera umufotozi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND