Bamwe mu byamamare byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakunze kuvugwa cyane mu nkuru z’urukundo ariko bakaza gutandukana, Justin Bieber na Selena Gomez bikomeje kuvugwa ko baba barasubiye mu rukundo bari kugira ubwiru cyane.
Aba bombi, bamaze igihe bari kumwe ariko bakirinda kujya ku ka rubanda kuko basa n’abari mu rukundo rw’ibanga. Ariko biragoye cyane kuba babihisha ngo bishoboke cyane ko bombi ari ibyamamare kandi bizwe na benshi ko bakundanye kandi cyane. Ejo kuwa 2 hagaragaye ifoto Selena Gomez wari ufite akanyamuneza kenshi mu maso he ari kumwe na Justin Bieber.
Selena Gomez yagaragazaga akanyamuneza mu maso ye ari kumwe na Justin Bieber
Abantu benshi bari kwibaza niba baba barasubiranye, ariko abita ku nyungu ndetse n’amakuru ya Justin Bieber bazwi nka The Bieber Source batangaje ko nta kidasanzwe kiri hagati y’aba bombi. Yagize ati “Kuba bari kumwe barishimye. Byakabije cyane mu cyumweru gishize ubwo amakuru yose aribo yavugagaho. Ntabwo basubiye mu rukundo nk’uko byahoze ariko biri kwegereza.”
Hashize iminsi Justin Bieber na selena Gomez bagaragara bari kumwe
N’ubwo biri kugenda bigaragara mu bitangazamakuru bitandukanye nka Dailymail n’ahandi hatandukanye ndetse no mu mafoto ari kugenda agaragara ku mbuga nkoranyambaga ariko aba bombi, yaba Justin Bieber ndetse na Selena Gomez nta wurerura ngo atangaze ikiri hagati yabo bombi niba basubiye mu rukundo cyangwa ari ubushuti busanzwe.
Justin Bieber na Selena Gomez barakundanye nyuma baratandukana
TANGA IGITECYEREZO