RFL
Kigali

"Icyuya cyawe ni yo mpumeko yanjye" Just Family mu ndirimbo nshya y’urukundo ‘Zero distance’-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/10/2018 13:38
1


Itsinda rya Just Family rigizwe n’abanyamuziki batatu Croidja, Bahati ndetse na Jimmy bashyize amashusho y’indirimbo yabo nshya bise ‘Zero distance’ yumvikanamo amagambo y’urukundo.



Just Family ni itsinda rimaze gukora indirimbo nyinshi zakunzwe zinacurangwa henshi nka: “Hummer” bahuriyemo n'umuraperi Bull Dog, “Single Boy”, “Nashiriyemo”, “Bindimo” yatumbagije izina ryabo kugeza kuri “Nyorohereza” bakoranye na Jay Polly igakomeza izina ryabo.

Kuwa 30 Kanama 2018 Croidja wari umaze imyaka itanu yibera i mahanga yageze mu Rwanda abwira INYARWANDA ko agiye guhita asubira muri Just Family. Yavuze ko yishimiye kugaruka mu itsinda yahibibikaniye anatangaza ko icyo yifuza ari uko Just Family yakongera gusubira mu matsinda ayoboye umuziki w'u Rwanda.

Image result for Ijwi rya Croidja ryongeye  kumvikana mu ndirimbo-Inyarwanda.com

Just Family bashyize hanze amashusho y'indirimbo 'Zero distance'

Croidja, Jimmy na Bahati bahuriye mu ndirimbo bise ‘Zero distance’ yumvikana amagambo meza y’urukundo, bahati ati “ Sweet you know i can die for you. Uburyohe bw’urukundo Mumy nibwo ndimo. Sinarinziko sheri ari uko bimera. Icyuya cyawe niyo mpumeko yanjye. Amagambo umbwira n’ibyo biryo nirira,”

Iyi ndirimbo nshya bashyize hanze bise ‘Zero distance’ igizwe n’iminota itatu n’amasegonda 34’, ije ikurikira indi bari baherutse gushyira hanze bise ‘Ntagikuba’ yasohokanye n’amashusho yayo.

REBA HANO 'ZERO DISTANCE' YA JUST FAMILY






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • john5 years ago
    iyi ndirimbo ninziza kbs





Inyarwanda BACKGROUND